00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Knowless yiyambaje abakinnyi ba filime mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 July 2022 saa 11:13
Yasuwe :

Butera Knowless yahishuye ko yahisemo kwifashisha abakinnyi ba filime mu ndirimbo ye nshya ‘Tobora’ kuko uretse gutizanya imbaraga, yanifuzaga gukora video umuntu yareba niyo yaba atumva ururimi indirimbo iririmbyemo agakunda inkuru iyigize.

Ibi Butera Knowless yabigarutseho nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Tobora’ igaragaramo abakinnyi ba filime nka Nyaxo uri mu bagezweho muri iyi minsi na Gihozo Nshuti Mireille uri mu ruganda rwa Sinema.

Mu kiganiro na IGIHE, Butera Knowless yavuze ko yahisemo kwifashisha abakinnyi ba sinema mu rwego rwo gushaka guhuza imbaraga nabo kugira ngo yaba umuziki ndetse na sinema bizamukire rimwe.

Ati “Nashakaga gukora amashusho umuntu azajya areba agahita yibwira inkuru y’indirimbo kabone n’ubwo yaba atumva ururimi naririmbyemo. Nari nkeneye abahanga mu gukina filime bashobora gukina inkuru yanjye.”

Uyu muhanzikazi ahamya ko Nyaxo ari umwe mu bo yagombaga guhitamo kuko uretse kuba ari umuhanga, ari n’umwe mu bakunzwe cyane muri iyi minsi.

Ati “Byansabye guhitamo kuko hari abakinnyi benshi ba sinema bafite ubuhanga by’umwihariko banakunzwe. Njye n’ikipe dukorana byabaye ngombwa ko duhitamo Nyaxo kandi nibaza ko abarebye indirimbo yanjye batashidikanya ku mpamvu twamuhisemo.”

Indirimbo ‘Atura’ Knowless igaruka ku nkuru y’umusore ukunda umukobwa ariko ntabashe kubimubwira bakarinda bamumutwara.

Ni indirimbo yanditswe na Ishimwe Clement wanayikoze mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yo yafashwe na God, umusore mushya ariko uri kugaragaza imbaraga mu gukora video z’indirimbo.

Yumvikanamo andi majwi y’abarimo Platini, Yayeli Niyitegeka, Hoziyana Peace, Phoebe Marvine.

Knowless yasohoye indirimbo nshya 'Tobora' igaragaramo umunyarwenya Nyaxo
Knowless avuga ko yahisemo kwifashisha Nyaxo mu rwego rwo gukora video ifite amashusho yisobanura no ku muntu utumva ururimi indirimbo irimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .