Butera Knowless yifashishije Instagram yanditse agaragaza ko yishimiye kuba isabukuru bamaranye babana, yahuriranye no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.
Ati “Imyaka 13 turi kumwe ndetse n’imyaka umunani dushyingiranywe. Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n’umubyeyi wacu Rudasumbwa Perezida Kagame.”
“Umutima wanjye wuzuye amarira y’ibyishimo. Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arekera. N’ubu aracyadusindagiza,ngo tudatsikira.”
Yakomeje avuga ko we na Ishimwe Clement bazahora bashimira Perezida Kagame.
Ishimwe Clement na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga yunga mu ry’umugore we agaragaza ko bishimiye kwizihiza umwaka wa munani babana, bigahurirana no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.
Ku wa 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.
Gutumira abahanzi batuye i Bugesera ni icyifuzo cyakiriwe neza na Paul Kagame ubwo yari agiye kugeza ijambo ku barenga ibihumbi 250 bakoraniye mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kwiyamamaza.
Icyo gihe Perezida Kagame yasubije icyifuzo cya Knowless wari wamusabye ko yazabatumira nk’abaturanyi be bo mu Bugesera, yargize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”
Nyuma y’iminsi icyenda Kagame yahise yakirira i Kibugabuga abahanzi batuye muri aka Karere by’umwihariko ahazwi nko mu Karumuna barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi batandukanye.
Ni abahanzi bagiranye ibihe byiza na Perezida Kagame kuko bamutaramiye binyuze mu bihangano byabo ndetse Perezida Kagame agabira buri wese inka nk’uko yari yabibijeje.
Knowless na Clement bakoze ubukwe ku wa 7 Kanama 2016, uyu munzi bujuje imyaka umunani babana nk’umugore n’umugabo, bakaba barabyaranye abana batatu aribo; Ishimwe Or Butera wavutse mu mwaka wa 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n’undi w’umuhungu wavutse tariki 03 Werurwe 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!