Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE, Ishimwe Clement yavuze ko we na Knowless bahagurutse mu Rwanda ku wa 30 Kamena 2022, berekeza mu Bubiligi ariko bakaba bateganya kwerekeza muri Portugal mu biruhuko byahuriranye n’ibitaramo bya ‘Afro nation’ bagiye kwitabira.
Abajijwe niba baratumiwe muri ibi bitaramo bikomeye bizahuza abahanzi b’ibyamamare muri Afurika, Clement Ishimwe yavuze ko bagiye kwirebera ibirori gusa nta gahunda bafite yo gutaramirayo.
Ati “Turi mu biruhuko ni uko byahuriranye gusa tuzajya kwihera ijisho ibi bitaramo.”
Nta byinshi Clement yifuje kuvuga ku biruhuko arimo n’umugore we Butera Knowless.
Ibitaramo bya ‘Afro nation’ biteganyijwe kubera muri Portugal guhera ku wa 1 Nyakanga 2022 kugeza tariki 3 Nyakanga 2022 bizaririmbamo abahanzi hafi ya bose bakomeye muri Afurika biyongeraho ab’amazina akomeye ku Isi nka; Chris Brown na Megan Thee Stallion.
Aba biyongeraho abakomeye muri Afurika barimo P Square, Davido, Burna Boy,Wizkid, Diamond, Omah Lay, Rema, Patoranking, Tekno Miles, Ruger, Innoss’B, n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!