Knowless, Igor Mabano, Nel Ngabo na Navio mu bagomba kuririmba mu birori byiswe ’Global Music Power Hour’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gicurasi 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2020 hari bube igitaramo cya “Global Music Power Hour” gihuriramo abahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo mu Rwanda no muri Uganda kikaza guca ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi birori byateguwe na Global Livingston Institute mu rwego rwo guhererekanya no gusangira imico mu bihugu bitandukanye biza gutaramira muri iki gitaramo.

Iki gitaramo mu Rwanda cyatumiwemo abanzi nka Butera Knowless, Igor Mabano, Nel Ngabo hakiyongeraho abahanzi bo muri Amerika nka Rob Drabkin,Elan Morrison, Hot Buttered Rum, Stelth Ulvang na Navio wo muri Uganda.

Iki gitaramo bijyanye na gahunda za #GumaMuRugo ziri mu bihugu bitandukanye henshi ku Isi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, birabera ku rukuta rwa Instagram rwa Global Livingston Institute. Buri muhanzi araba ari iwe, hifashishwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Byitezwe ko abahanzi batangira kuririmba muri iki gitaramo guhera saa moya z’ijoro ku isaha y’i Kigali, Saa mbiri ku isaha ya Uganda ndetse na saa tanu z’amanywa mu mujyi wa Denver ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ushaka gukurikirana iki gitaramo yabasha kukibona hano

Abahanzi bari butarame muri iki gitaramo
Knowless, Igor Mabano na Nel Ngabo bari mu bagomba gutaramira abantu mu birori byiswe “Global Music Power Hour”
Umuraperi Navio wo muri Uganda ategerejwe muri iki gitaramo kibera ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .