00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizz Daniel yasabye kuzaririmba ‘Buga’ mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2022 saa 09:20
Yasuwe :

Kizz Daniel ukomoka muri Nigeria yagaragaje ko yifuza kuzaririmba ‘Buga’, indirimbo ye ikunzwe na benshi, mu Gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Buga, indirimbo uyu muhanzi yafatanyijemo na Tekno uzataramira mu Rwanda mu minsi iri imbere, ni imwe mu zikunzwe hirya no hino ku Isi. Mu kwezi kumwe amajwi yayo amaze kuri YouTube yumvishwe n’abantu miliyoni 18, mu gihe amashusho yayo amaze umunsi umwe asohotse amaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshatu.

Uyu muhanzi wakunzwe mu zindi ndirimbo nka ‘Laye’ na ‘One Ticket’ yafatanyijemo na Davido, abinyujije kuri Twitter yavuze ko yifuza kuzaririmba iyi ndirimbo mu Gikombe cy’Isi ndetse akazaba afite na korali imufasha.

Ati “Mana, ndashaka kuzaririmbira Buga abazitabira Igikombe cy’Isi hamwe na korali izamfasha. Mumfashe muvuge ngo Amina.”

Kizz Daniel uheruka gutaramira mu Rwanda mu 2016, aherutse gutangaza ko agiye kongera gukorera igitaramo mu rw’imisozi igihumbi nka hamwe mu ho yatekerejeho muri gahunda y’ibitaramo yise ‘Afro Classic World Tour’.

Igitaramo Kizz Daniel azakorera mu Rwanda, ni kimwe mu birenga 30 azakorera mu bihugu bitandukanye byo ku migabane inyuranye y’Isi kuva muri Gashyantare kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Kizz Daniel yasabye kuzaririmba ‘Buga’ mu Gikombe cy’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .