00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizz Daniel agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ahasize inkuru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 January 2022 saa 11:48
Yasuwe :

Kizz Daniel uheruka gutaramira mu Rwanda mu 2016, yatangaje ko agiye kongera gukorera igitaramo mu rw’imisozi igihumbi, hamwe mu ho yatekerejeho muri gahunda y’ibitaramo yise ‘Afro Classic World Tour’.

Igitaramo Kizz Daniel azakorera mu Rwanda, ni kimwe mu birenga 30 azakorera mu bihugu bitandukanye byo ku migabane inyuranye y’Isi kuva muri Gashyantare 2022 kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Icyakora nubwo yagaragaje ko ateganya gutaramira mu Rwanda, ntabwo amatariki y’iki gitaramo yigeze atangazwa.

Yapfunyikiye amazi abanyarwanda

Kizz Daniel agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri nyuma y’uko mu 2016 nabwo yari yahakoreye igitaramo.

Icyo gihe hari ku wa 27 Gashyantare 2016 ubwo yari yatumiwe na Royal Entertainment sosiyete yahoze ari iya Gakire Denise usanzwe ukina filime na mugenzi we w’umunyamideli witwa Camille Yvette.

Muri iki gitaramo Kizz Daniel yari yahujwe n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Charly & Nina na Bruce Melodie.

Ni igitaramo kitagenze neza ku ruhande rw’uyu muhanzi kuko cyagombaga gutangira saa moya ariko byageze saa yine n’igice muri Serena Hotel hari abafana barenga gato mirongo itanu.

Ubwo abahanzi bo mu Rwanda bari bamaze kuririmbira abafana mbarwa bari muri iki gitaramo, hakurikiyeho icyiciro cyo kwerekana imideli yari yateguwe na Francis Zahabu, igikorwa cyasojwe saa sita zuzuye.

Kuva saa sita z’ijoro kugeza saa saba, abafana bari bagitegereje Kizz Daniel ubona ko ku maso barambiwe.

Byageze igihe bamwe barambirwa gutegereza uyu Munya-Nigeria batangira gutaha urusorongo, abandi bajya mu biganiro mu matsinda kugira ngo amasaha yigire imbere.

Kizz Daniel yageze kuri Serena Hotel saa saba zibura iminota mike.

Icyo gihe uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa saba zuzuye, asuhuza abafana DJ ahita ashyiramo CD undi atangira kuririmba.

Muri iki gitaramo, Kizz Daniel yaririmbye indirimbo enye gusa zirimo iyitwa “Woju” na “Laye”. Yamaze iminota 17 imbere y’abafana batageze kuri 200.

Mu minota 17 yamaze ku rubyiniro, yari amaze gukorakorera Isimbi Amandah wari mu nkumi zigezweho i Kigali

Ubwo Kizz Daniel yaririmbiraga mu Rwanda, akagera ku ndirimbo ye yitwa ‘Laye’ yari mu zikunzwe bikomeye muri icyo gihe, yabyinishije benshi mu bakobwa bisukiranyaga bamusanga ku rubyiniro.

Aba bakobwa basangaga Kizz Daniel ku rubyiniro hari higanjemo abambaye imyenda migufi cyane.

Umwe muri bo yari Miss Isimbi Amanda wabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013.

Icyo gihe Miss Isimbi Amanda yari yambaye ikanzu nto y’umukara, imwegereye, igera hejuru y’amavi.

Yageze ku rubyiniro nta gihunga abanza gufata selfie ari kumwe Kizz Daniel nyuma banzika no gukata umuziki.

Imibyinire ya Kizz Daniel na Isimbi yavugishije abatari bake mu bakurikira imyidagaduro, kuko uyu muhanzi yageze aho atangira kujya amukorakora ku bibero.

Kizz Daniel agiye gukora ibitaramo yise 'Classic Afro World Tour' bizenguruka mu bihugu binyuranye
Kizz Daniel yashyize u Rwanda mu hantu ateganya gukorera ibitaramo
Bagwire Keza Joannah, Uwase Vanessa na Umutoni Flora bari mu nkumi zari zifite izina nyuma yo kuva muri Miss Rwanda 2015, bari babukereye muri iki gitaramo
Gakire Denise uri mu bari batumiye Kizz Daniel mu 2016
Nubwo abafana bari bake, mu 2016 itangazamakuru ryari ryabukereye
Isimbi Amandah na Kizz Daniel bakanyujijeho mu gitaramo uyu muhanzi aheruka gukorera i Kigali mu 2016
Kizz Daniel yabyinishije Isimbi mu buryo yanyuzagamo akanamukorakora ku kimero
Imibyinire ya Isimbi na Kizz Daniel yasize inkuru mu bitangazamakuru byo mu Rwanda
Mu minota 17 Kizz Daniel yamaze ku rubyiniro yahavuye asigiye amafoto ibinyamakuru
Kizz Daniel akorakora ikimero cya Isimbi Amandah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .