Kizito Mihigo yasohoye indirimbo yise “Amahoro y’Imana” ivuga ku bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Kiliziya Gatorika yitegura kwizihiza ibirori byo kwishimira umusanzu wayo mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda bamazemo imyaka 25, umuhanzi Kizito Mihigo nawe yasohoye indirimbo yise “Amahoro y’Imana”igaruka kuri iyo nzira.

Ni indirimbo y’iminota icumi n’amasegonda atandatu, irimo injyana ebyiri. Itangira mu njyana classique ariko ikaza kujyamo umurishyo wa Kinyarwanda.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi asingiza Imana avuga ko ikomeje guherekeza abanyarwanda mu rugendo rw’ubwiyunge, akavuga ko Kiliziya nayo yakoze umurimo wayo wo kwigisha urukundo rwa Kivandimwe.

Kimwe mu bitero by’indirimbo nshya ya Kizito Mihigo kigira kiti “Kirisitu bumwe bwacu, twiyoborere, komeza utubere umwunzi, natwe tube umwe rwose nk’uko wabivuze, nk’uko uri umwe na Data”.

Muri iyi ndirimbo kandi, uyu muhanzi akomoza ku ibonekerwa ry’i Kibeho agira ati “Na Nyina wa Jambo wadusuye akanatuburira, tumwizeze rwose ko noneho ubutumwa twabwumvise”.

Muri iki Cyumweru nibwo i Kibeho muri Nyaruguru, abakirisitu baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi bazizihiza isabukuru y’imyaka 38 ayo mabonekerwa amaze atangiye, n’imyaka 29 amaze arangiye. Umuhanzi Kizito Mihigo uvuka i Kibeho yatangarije IGIHE ko, nk’uko bisanzwe azifatanya n’abo bakerarugendo kwibuka ibyo bitangaza no kuzirikana ku butumwa bwahatangiwe.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri The Soundss Studio ya Producer Bob, naho amashusho afatwa na Producer Faith Fefe.

Igaragaramo abakobwa bamufasha guhamiriza mu mudiho wa kinyarwanda
Muri iyi ndirimbo aba yifuriza abantu kwiyunga n'Imana ariko babanje kwiyunga nabo ubwabo
Kizito Mihigo yavuze ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda mu ndirimbo ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .