Ni inkuru ikorwa nyuma y’iminsi itanu abantu baba bamaze mu mirimo bamwe badakurikira cyane ibigezweho biturutse ku mpamvu z’akazi.
Igaruka ku ndirimbo nshya abahanzi baba bakoze yaba abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana cyangwa se abaririmba izisanzwe.
Ikindi kandi buri ndirimbo yose twabashije kubona nshya yaba iy’umuhanzi ukizamuka cyangwa uwamaze kuba icyamamare, zose zishyirwa kuri uru rutonde mu guteza imbere umuziki nyarwanda.
Ab’inkwakuzi batangiye gushyira hanze indirimbo nshya zerekeye amatora
“Twitabire Amatora’’ - Papa Photosynthesis
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu mwaka wa 2024 azaba tariki 15 Nyakanga. Byasohotse mu Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ryasohotse kuwa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023.
Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida azaba abereye umunsi umwe n’ay’abadepite, nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ikiguzi byatwaraga ngo amatora abe.
Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo bashishikariza abantu kuzitabira amatora. Muri abo harimo Papa Photosynthesi uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe. Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise ‘Twitabire amatora’.
“Imihigo Irakomeje’’ - Real Limu ft. Justin
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Real Limu afatanyije na mugenzi we Justin. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ko imihigo ikomeje. Bakangurira abiganjemo abayobozi mu nzego za leta gukomera ku muheto mu kwesa imihigo. Aba bahanzi bavuga ko abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bagera kuri byinshi. Bakavuga ko yaba urubyiruko n’abakuru bakwiriye guhaguruka. Ibi byose bikagerwaho bitorera ubuyobozi bwiza.
Abahanzi bageze kure bakora EP na Album…
Memo umuhanzi mushya
Memo ni umusore ukiri muto ariko uri kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda abifashijwemo na Davydenko wiyemeje gufasha uyu muhanzi ufite impano mu muziki ndetse kuri ubu akaba yamaze gusohora EP ye nshya yise ‘Long story’.
Memo avuga ko EP y’indirimbo eshanu yahisemo kuyita ‘long story’ kuko ibara inkuru zitandukanye. Ati “Ni EP nise gutyo kuko ivuga ku buzima bwanjye bwite n’ibintu bitandukanye nyuramo umunsi ku wundi.” Uyu muhanzi avuga ko iyi EP amaze igihe ayikoraho kuko yatangiye kuyandika mu Ukuboza 2023 kugeza muri Mata 2024.
Confy yasohoye EP
Confy umaze iminsi azahajwe n’uburwayi bw’Ibibara (Vitiligo) bwamwibasiye mu maso, yakoze mu nganzo asohora EP nshya yise ’Ability’.
Ni EP y’indirimbo esheshatu uyu muhanzi yashyize hanze ku wa 17 Gicurasi 2024.
Kanda hano ubashe kumva indirimbo nshya ziri kuri EP ‘Ability’ ya Confy
Kivumbi yashyize hanze album
Umuhanzi Kivumbi uherutse kubona abajyanama yamuritse album ye ya kabiri yise ‘Ganza,’ iyi ikazaba ikurikira iya mbere yise ‘DID’ yari iriho indirimbo nka ’Nakumena amaso’ n’izindi nyinshi, iyi ikaba yarasohotse mu 2021.
Ab’inkwakuzi mu bakunzi ba Kivumbi bumviye bwa mbere iyi album nshya kuri ‘Atelier du Vin’ ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.
Iyi album nshya ya Kivumbi igizwe n’indirimbo 10, iyi ikaba ari yo ya mbere agiye gushyira hanze kuva yatangira gukorana na sosiyete nshya ‘Deealoh Entertainment’ iri kumufasha mu bijyanye n’umuziki.
Kivumbi ugiye kumurika iyi album ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, mu minsi ishize yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Wait’ yakoranye na Axon, iyi ikaba imwe mu zimaze igihe zikunzwe.
Neema Rehema, umukobwa wo guhangwa amaso
Umuhanzikazi Mutesi Neema Rehema [Neema Rehema], uri mu bakobwa batanu bari mu mfura z’ishuri ryisumbuye ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo nyuma rikaza kwimukira i Muhanga; yashyize hanze Extended Play [EP] igizwe n’indirimbo esheshatu.
Uyu mukobwa ubarizwa mu itsinda rya ’Sea Stars’ ariko akaba n’umuhanzi ku giti cye, iyi EP yayise "We Chapter 1”. Yabwiye IGIHE ko yatekereje kuyikora kuko yayifashe nk’itangiriro rishya ry’urugendo rwe mu muziki.
Ati “Bajya bavuga ko nta mwana ukura ngo ahite yuzura ingombyi, rero gutangirira kur EP ntekereza ko ari intambwe nziza yo gutangira urugendo. Ni nayo mpamvu duhita tugaruka ku ijambo ‘Chapter 1’ bivuze intambwe ya mbere mu rugendo rwanjye rwa muzika.’’
Juni Quickly yashyize hanze EP
Juni Quickly uri mu batunganya indirimbo bari kuzamuka muri iki gihe yashyize hanze album nshya. Uyu musore ni umwe mu bakizamuka bagezweho mu Rwanda muri iki gihe. Yamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Exit’’ yakozwe afatanyije na dzbeat, igahuriramo abahanzi barimo Hollix, Taz na PoppA.
Iyi album nshya ya Juni Quickly iriho indirimbo 11 yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda cyane n’abakizamuka muri Hip Hop ariko bakunzwe cyane mu rubyiruko. Yakozweho n’abatunganya indirimbo barimo PURPLE BULL, Prod.Mike Wa Kicu, Logic Hit Itabdoul, Ehl3rs On The Track na AY.
Izindi ndirimbo zagiye hanze
“Nipe’’ - Mr. Kagame
Ni indirimbo nshya ya Mr. Kagame uri mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda. Ni indirimbo yo kwishimisha aho uyu muhanzi aba yishyize mu mwanya, arangije akazi agahitamo kwishimisha afata kamwe ari kumwe n’abakobwa.
“Tuliwawelu (We Outside)” - Dj Marnaud ft. Kevin Klein na Davydenko
Ni indirimbo nshya ya Dj Marnaud afatanyije na Kevin Klein na Davydenko wamamaye mu gutunganya indirimbo. Ni indirimbo yo kwishimisha igamije gususurutsa abakunda ibirori.
“Kigalians” - Yuhi Mic
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yuhi Mic uri mu bahanzi bakizamuka bafite impano itangaje. Iyi ndirimbo aba aririmba ukuntu abahungu bagerageza gutereta i Kigali bagakoresha amayeri yose ashoboka. Yayikoranye na mugenzi we Thiran.
“Urankoma” - Laserbeat ft. Mevis
Ni indirimbo nshya Producer Laserbeat yahuriyemo na Mevis. Ni indirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ubwiza bw’umukobwa udasanzwe urangaza umuhisi n’umugenzi.
“Imana Iraguha’’ - Rutabara
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Rutabara. Iyi ndirimbo muri make irimo ubutumwa bugaragaza ko abantu badakwiriye kwikanira umugisha w’undi.
“Naramwizeye’’ - Jacques Worshipper
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Jacques Worshipper uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo igaragaza ko ubwo Imana ikiriho, abantu bayo bagiriwe ubuntu bwo kwakira agakiza bakiriho.
[“Nta Shida” - XEMAGIQUE
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi uri kuzamuka muri iki gihe. Iyi ndirimbo igaruka ku musore wakoshereje umukobwa wamukunze nta kintu afite ariko akarengaho akamuhemukira. Aha aba asaba imbabazi. Amashusho yayo yakozwe na Onesme Made It naho amajwi akorwa na Dizzi-beatz(Kill Dem).
“Energy’’ - Twin Vibes
Ni indirimbo nshya ya Twin Vibes. Iri ni itsinda rishya rikorera umuziki hanze ya Kigali mu Ntara y’Iburengerazuba i Rubavu. Iyi ndirimbo iba igaragaza umuntu ukunda umukobwa kubera ko uburyo uko amwitaho bimufasha mu buzima.
“Daily/Nakuaza” - Da Rest
Ni indirimbo nshya ya Darest wahoze mu itsinda rya Juda Muzik. Iyi ndirimbo uyu muhanzi yashyize hanze aba yishyira mu mwanya w’umusore ukunda umukobwa byo gupfa akamwizeza kuzamuba hafi kugeza ku ndunduro.
“Isari’’ - Nessa
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi ya Nessa uri mu bakobwa bahagaze neza mu kurapa. Uyu mukobwa aba avuga ibibazo abantu batandukanye bahura nabyo ku Isi ariko bagakomeza kwirwanaho uko byagenda kose, bizeye ko hari igihe bizagenda neza.
“Visit Rwanda’’ - Beat Killer feat. Nessa
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Beat Killer usanzwe anatunganya indirimbo ndetse na mugenzi we Nessa. Aba bahanzi baba bagaragaza ubwiza bw’u Rwanda bakereka benshi ko u Rwanda rufite ibyiza byinshi bikwiriye gukomeza gusigasirwa.
“Biravugwa” - Fanta ft. Vocal King
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Fanta usanzwe anatunganya indirimbo afatanyije na mugenzi we Vocal King. Ni indirimbo igaruka ku muntu ufite inzozi zo kubaka ibigwi ariko akiibiteganya bitarashyirwa mu bikorwa neza.
“Siba” - Papa Cyangwe
Ni indirimbo nshya ya Papa Cyangwe iri mu zigezweho muri iki gihe, ariko yabanje kubica kuri Tik Tok. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba agaragaza ko abantu bakwiriye gutunga nimero muri telefoni zabo zibafitiye akamaro.
Indirimbo nshya zo hanze…
“He Called Me’’ - Eugy
“Showa” - Kizz Daniel
“Wadibusa’’ - Uncle Waffles & Royal Musiq ft. Ohp Sage, Pcee & DJY Biza Pt.2
“Wap’’ - Minz ft. Davido
“Palava” - Johnny Drille
“Go Girlfriend’’ - Chris Brown
“run!” - WILLOW
“Tshwala Bam Remix” - TitoM, Yuppe and Burna Boy Ft. S.N.E
[“NANi” - Saweetie
“Kante’’ - Davido ft. Fave
“Lunch’’ - Billie Eilish
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!