Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 8 Gicurasi 2023, aho kugeza ubu Kivumbi yamaze kwinjira muri iyi sosiyete isanzwe ikorana n’umuhanzi uri kuzamuka witwa Triqa Blu.
Mu kiganiro n’ubuyobozi bwa Deealoh Entertainment yamaze gusinyisha Kivumbi, bavuze ko impano y’uyu muraperi iri mu byabakuruye ngo bakorane kuko bamubonamo ubushobozi buhagije bwo kwagura umuziki we akawushyira ku rwego mpuzamahanga.
Kimwe mu byo bagarutseho biteguye gufasha Kivumbi King ni ukwambutsa umuziki we ukagera muri Afurika y’Iburengerazuba binyuze mu kumufasha gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria.
Iyi nzu y’umuziki yavuze ko “Twahisemo Kivumbi kuko ari umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, ubuhanga bwa Kivumbi bumwemerera gukora umuziki wakundwa ku Isi. Dufite intego yo kumufasha gukorana n’abahanzi bo muri Nigeria mu rwego rwo kurushaho kumenyekana.”
Kivumbi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, mu minsi ishize yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Wait’ yakoranye na Axon, iyi ikaba imwe mu zimaze igihe zikunzwe.
Ku rundi ruhande ariko uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka Yarampaye yakoranye na Kirikou Akili w’i Burundi, Maso y’Inyana n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!