Ni imodoka kugeza ubu Kivumbi King yamaze gushyikirizwa mu gihe abashinzwe kureberera inyungu ze bahamya ko ari ishimwe bamugeneye nyuma y’iminsi mike bamaze bakorana.
Ubuyobozi bwa Deealoh Entertainment bwabwiye IGIHE ko bahisemo kumuha imodoka nk’ishimwe ry’ubwitange n’umurava akorana akazi ke mu gihe gito bamaze bakorana.
Diallo uri mu buyobozi bwa Deealoh Entertainment ubwo yaganiraga na IGIHE, yagize ati "Buri wese azi agaciro k’imodoka ku muhanzi, imufasha mu ngendo ze za buri munsi, rero niyo mpamvu ariyo mpano twamugeneye. Ikindi abantu bamenya ni uko twayimuhaye mu rwego rwo kwerekana ko twishimiye imikoranire myiza akomeje kutwereka, umuhate n’umurava akorana akazi ke."
Mu minsi ishize nibwo Kivumbi yashyize umukono ku masezerano amwinjiza muri Deealoh Entertainment yo muri Nigeria, iyi ikaba isanzwe ikorana n’umuhanzi uri kuzamuka witwa Triqa Blu.
Nyuma yo gutangira gukorana, Kivumbi yahise amurika album ye nshya yise ‘Ganza’.
Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo na ‘Wait’ yakoranye na Axon iri mu zimaze iminsi zibica bigacika.
Ku rundi ruhande ariko uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka Yarampaye yakoranye na Kirikou Akili w’i Burundi, Maso y’Inyana n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!