Iyi album igizwe n’indirimbo 12 zirimo iyitwa ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell Mutoni.
Izi ndirimbo ziyongera ku zo yikoranye nka Sana, Izee, Made for you, Mbeshya, Icyatsi n’ururo, Side chick, Dee, Blessed na Ariel &Wayz.
Iyi album izaba ari iya mbere Ariel Wayz azaba ashyize hanze, byitezwe ko izajya hanze ku wa 08 Werurwe 2025 ku Munsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Ariel Wayz uri mu bahanzi banyuze mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, yatangiriye urugendo rwe mu Itsinda rya Symphony Band mbere y’uko batandukana mu 2020.
Nyuma yo gusezera mu itsinda rya Symphony Band, yahise atangira umuziki ku giti cye.
Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, You Should Know, Wowe Gusa, Good Luck n’izindi nyinshi zirimo na Katira aherutse gukorana na Butera Knowless.
Iyi album Ariel Wayz agiye kuyisohora nyuma ya EP eshatu yagiye asohora mu gihe amaze mu muziki, zirimo iyitwa ‘Best in Me’, ‘Touch the Sky’ ndetse n’iyitwa ‘Love & Lust’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!