00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kivumbi King agiye kumurikira album ye mu bitaramo bizenguruka u Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 May 2024 saa 05:37
Yasuwe :

Umuhanzi Kivumbi King yamaze kwemeza ko ateganya gukora ibitaramo bizazenguruka ibihugu bitandukanye by’i Burayi aho azaba amurikira abakunzi be album nshya aherutse gusohora yitwa ‘Ganza’.

Iyi album y’indirimbo umunani yagiye hanze ku wa 17 Gicurasi 2024, ni iya kabiri nyuma y’iyo yise ‘DID’ uyu muhanzi yasohoye mu 2021.

Nyuma yo kuyimurikira muri Atelier du Vin mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024, uyu muhanzi agiye kuyimurikira mu bitaramo bitandukanye bigiye kubera i Burayi.

Ibi bitaramo Kivumbi azabitangirira mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon ku wa 1 Kamena 2024, abikomereze mu Budage mu Mujyi wa Hannover ku wa 15 Kamena 2024 mu gihe icya gatatu azagikorera mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.

Iyi album nshya ya Kivumbi niyo ya mbere yakoranye na sosiyete nshya ‘Deealoh Entertainment’ yo muri Nigeria iri kumufasha mu bijyanye n’umuziki.

Mu minsi ishize nibwo Kivumbi yashyize umukono ku masezerano amwinjiza muri Deealoh Entertainment yo muri Nigeria, iyi ikaba isanzwe ikorana n’umuhanzi uri kuzamuka witwa Triqa Blu.

Ku rundi ruhande ariko uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka Yarampaye yakoranye na Kirikou Akili w’i Burundi, Maso y’Inyana n’izindi nyinshi.

Kivumbi King agiye kumurikira album ye mu bitaramo bizenguruka u Burayi
Uretse ibi bitaramo hari n'ibindi bategereje kwemeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .