Kitoko yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora mu Buholandi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kitoko Patrick Bibarwa azataramira abanyarwanda batuye mu Buholandi ubwo bazaba bari kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25.

Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 wizihijwe tariki ya 04 Nyakanga 2019 ariko abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Isi bagiye bategura gahunda zo kwizihiza ibi birori ku buryo bw’umwihariko.

Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2019 mu Mujyi wa Hague hazahurira abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri iki gihugu, bizihiza kimwe cya kane cy’ikinyejana gishize, hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi abanyarwanda bakibohora ubuyobozi bubi.

Ibi borori bizabera mu nyubako ya Event Plazza, bizasusurutswa n’umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Bwongereza Kitoko uzaririmbira abazitabira na DJ Princess Flor uzaba avanga imiziki.

Kitoko yabwiye IGIHE ko yishimiye gutaramira mu Buholandi ku nshuro ya mbere by’umwihariko akaririmba mu muhango ukomeye wo kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Ati “ Nishimiye gutumirwa muri iki gitaramo kugira ngo twifatanye kwizihiza umunsi wo kwibohora, niteguye 100% kubabohora.”

U Buholandi ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi gituwemo n’umubare munini w’abanyarwanda.

Kitoko navayo azataramira mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham tariki 21 Nyakanga mu gikorwa cyiswe Summer Retreat, naho tariki 30 ataramire mu Leta Zunze Ubumwe mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

Kitoko agiye gutaramira mu Buholandi
DJ Princess Flor azafatanya na Kitoko gususurutsa abanyarwanda baba mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza