Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2019 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Abanyamuziki bahagaze neza mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda bashimiwe binyuze mu bihembo bya “Kiss Summer Awards” byatanzwe ku nshuro ya kabiri.

Kiss Summer Awards ni ibihembo bitegurwa na Radio Kiss FM iri mu zikomeye mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda. Byatangiye gutangwa mu mwaka ushize wa 2018.

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abahanzi bakoze indirimbo zakunzwe mu gihe cy’impeshyi.

Itangwa ry’ibihembo by’uyu mwaka ryabayemo impinduka kuko hongewemo icyiciro cy’umuhanzi mushya wakoze indirimbo igakundwa cyane.

Abahatana bari mu byiciro bine birimo icy’Umuhanzi Mwiza w’Impeshyi (Best Summer artist), Indirimbo Nziza y’Impeshyi (Best summer song), Utunganya Indirimbo Mwiza w’Impeshyi (Best summer producer) n’umuhanzi mwiza ukizamuka (Best new summer artist).

Mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na Bob Pro ni bo babyegukanye.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2019 nibwo hatangajwe abatsinze mu kiganiro cyihariye cy’ibi bihembo cyari kiyobowe na Uncle Austin ariko cyari kirimo abanyamakuru hafi ya bose ba Kiss Fm.

Abatsinze mu byiciro byose uko ari bine bayobowe na Bruce Melodie wahigitse bagenzi be barimo The Ben, Meddy, Charly na Nina na Nsengiyumva (Igisupusupu).

Indirimbo nziza yahembwe ni iya Safi Madiba yise Kontwari. Yari ihanganye na Twifunze ya Sintex, Kungola ya Sunny na Bruce Melodie, Abana babi ya Danny Vumbi na All night ya Meddy.

Umuhanzi ukizamuka yabaye Amalon warushije abarimo Kevin Skaa, Sunny, Nel Ngabo na Bushali.

Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi, Madebeat yacanye umucyo imbere ya Dannybeat, Clement, Lick Lick na Knoxbeat.

Ibihembo bya Kiss Summer Awards 2019
Keza Joannah ukora kuri Kiss Fm afite kimwe mu bihembo byahawe abahize abandi
Sandrine Isheja wari uvuye i Musanze yahitiye kuri Kiss Fm
Nkusi Arthur na Antoinette Niyongira muri studio za Kiss Fm mu itangwa ry'ibi bihembo
Abanyamakuru hafi ya bose ba Kiss Fm bahuriye muri iki kiganiro
Cyuzuzo Jeanne D'Arc ukora kuri Kiss Fm yari afite akanyamuneza
Madebeat wegukanye igihembo cy'Umu-producer w'umwaka yari yatumiwe ngo agishyikirizwe
Bruce Melodie yari mu kiganiro yatumiwe ngo afate igihembo cye
Bruce Melodie ashyikirizwa igikombe na Sandrine Isheja
Abahagaze neza mu ruhando rw'imyidagaduro bashimiwe muri Kiss Summer Awards 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza