00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi batangiye guhatanira amajwi muri Kiss Summer Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 08:38
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike hatangajwe urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022, kuri ubu abahanzi bari kubihatanira batangiye guhatana mu majwi.

Kuva kuri uyu wa 30 Nzeri 2022 abahanzi bari guhatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards batangiye guhatana mu majwi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abahanzi bari gutorwa binyuze ku rubuga rwa ‘Events.noneho.com’ cyangwa hakifashishwa code *559*60#. Ushaka gukoresha code bisaba ko yifashisha nimero zahawe abahanzi bitewe n’ibyiciro bari kubarizwamo.

Mu cyiciro cy’indirimbo ikunzwe ‘Best Song of the Summer’ indirimbo Agatunda ya Afrique yahawe nimero ‘1’, Inana ya Chris Eazy ihabwa nimero ‘2’, Joli ya Kenny Sol ihabwa nimero ‘3’, Mi cassa ya Christopher ihabwa nimero ‘4’ naho ’Muzadukumbura’ ya Nel Ngabo afatanyije na Fireman ihabwa nimero ‘5’.

Mu cyiciro cy’umugabo wakoze indirimbo nziza ‘Best male artist’ Chris Eazy yahawe nimero ‘6’, Christopher ahabwa nimero ‘7’, Juno Kizigenza ahabwa nimero ‘8’, Kenny Sol ahabwa nimero ‘9’ naho Nel Ngabo ahabwa nimero ‘10’.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi Afrique yahawe nimero 11, Bwiza ahabwa nimero 12, Chris Eazy ahabwa nimero 13, Okkama ahabwa nimero 14 naho Yampano ahabwa nimero 15.

Mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’impeshyi, Alyn Sano yahawe nimero 16, Ariel Wayz ahabwa nimero 17, Bwiza ahabwa nimero 18, Dorcas&Vestine ahabwa nimero 19 naho Marina ahabwa nimero 20.

Mu cyiciro cy’abahatanira igihembo cy’umu-Producer w’impeshyi, Ishimwe Clement yahawe nimero 21, Element ahabwa nimero 22, Madebeats ahabwa nimero 23, Nizbeats ahabwa nimero 24 mu gihe Santana Sauce we yahawe nimero 25.

Icyiciro cya album y’umwaka Did ya Kivumbi yahawe nimero 26, Goligota ya Mr Kagame ihabwa nimero 27, Kemotherapy ya Bull Dogg ihabwa nimero 28, RNB360 ya Nel Ngabo ihabwa nimero 29 mu gihe Twaje ya Yvan Buravan yo yahawe nimero 30.

Byitezwe ko ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu bizashyikirizwa ababyegukanye ku wa 30 Ukwakira 2022.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 30 Ukwakira 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .