Kirenga Saphine yahurije abakinnyi ba filime mu ndirimbo y’ihumure

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Mata 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batandukanye bakomeye muri sinema yo mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo y’ihumure, yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe byo kwibuka u Rwanda rurimo.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Mpore Rwanda’ igaragaramo abakinnyi ba filime nka Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya na Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha.

Harimo kandi Rugero Allan ukina mu Umuturanyi yitwa Kazungu, Dusenge Clenia ukina mu Inzozi Series yitwa Lana, Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure, Antoinette Uwamahoro wamenyekanye nka Intare y’Ingore, Siperansiya n’abandi.

Iyi ndirimbo yanditswe na Kirenga Saphine nawe uzwi cyane muri sinema nyarwanda. Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yaje biturutse ku byiyumviro yagiye agira kuva kera ariko bikagenda byanga bitewe no kubura igihe gihagije.

Ati “Indirimbo ni njye wayanditse. Yaturutse ku byiyumviro nagize muri ibi bihe byo kwibuka. N’ubundi kuva na mbere byajyaga bimbaho nkumva hari igihe nzatanga umusanzu mu minsi 100 yo kwibuka ariko nkakunda kubura igihe. Mbere nabaga natekereje filime mbarankuru cyangwa umuvugo.”

Yavuze ko uyu mwaka yongeye gutekereza ikintu yakora ariko abona ibyo yumvaga yakora mbere bitakunda ahitamo gukora indirimbo gusa.

Ati “Nza kongera kubitekereza muri uyu mwaka ariko mbona igihe cyancitse mpita ntekereza ku ndirimbo, nifashisha bagenzi banjye duhuriye mu mwuga. Ni uko nayitekereje nifashisha bamwe mbona babasha kuririmba. Ni indirimbo ikomeza abantu cyangwa se igihugu muri rusange.”

Avuga ko niba abakoze jenoside baracengejwemo imbaraga zo gukora ibibi, ubu byoroshye na none gucengezamo abantu ibyiza byateza igihugu imbere hakoreshejwe ubuhanzi.

Abakinnyi ba filime batandukanye bahuriye mu ndirimbo yo guhumuriza abantu muri ibi bihe
Kanangire Laurene azwi nka Mimi na we agaragara muri iyi ndirimbo
Kirenga Saphine niwe wahuje aba bakinnyi ba filime
Ndimbati yumvikana muri iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .