Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura ku wa 5 Mutarama 2022.
Kirenga asezeranye na Dr Mirindi nyuma y’uko mu 2015 yari yambitswe impeta n’uwitwa Sebera Eric icyakora birangira batabanye ahubwo uyu musore akaba yaraje kurushinga na Uwineza Nicole uzwi nka Mama Beni muri sinema y’u Rwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, uyu mukobwa yahishuye ko gukina sinema ari ibintu yatangiye akiri umwana atazi ko byazaba akazi nk’uko uyu munsi bimwinjiriza.
Avuga ko yabitangiye ubwo yari mu mashuri yisumbuye aho yize ‘Infirmière’, iya mbere yasohotse mu zo yakinnyemo ikaba ‘Amapingu y’Urukundo’ yagiye hanze mu 2012.
Iyi filime yamenyekanye cyane yatumye aba icyamamare by’umwihariko ku ishuri aho yigaga, bikubitiyeho amafaranga icyo gihe bamuhembye arushaho gukunda sinema.
Kuva ubwo uyu mukobwa wari uri kwiga iby’ubuvuzi, yatangiye gukurana urukundo rwa sinema kandi ahamya ko mu gihe amaze nta na kimwe cyica ikindi.
Kugeza ubu Kirenga amaze kwamamara muri filime Seburikoko iri mu zikunzwe mu Rwanda.
Kirenga Saphine ni umukobwa wa Kirenga Louis wamenyekanye nk’umunyezamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi aza no kugirira ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!