00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Babyaye umwana bamwita Mico The Best

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Mu karere ka Kirehe, Umuryango w’uwitwa Ndagiwenimana Jean Claude wungutse umwana w’umuhungu bamwita Mico The Best, kubera urukundo umubyeyi wamwibarutse akunda umuziki w’uyu muhanzi uri mu bagezweho cyane muri iyi minsi.

Nkuko bigaragara ku ifishi isaba kongera umuntu cyangwa kumukura mu muryango yatangiwe mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Nyankurazo, Umudugudu wa Nshungerezi, Ku wa 27 Mata 2021 handikiwe umwana witwa Mico The Best wa Ndagiwenimana Jean Claude.

Uyu mwana bamwise aya mazina bitewe nuko umubyeyi wamwibarutse ari umufana ukomeye w’Umuhanzi Mico The Best.

Uyu muhanzi aganira na IGIHE, yavuze ko yatangiye kwitegura kujya gusura uyu muryango w’abakunzi be nyuma yo gukorwa ku mutima n’iki gikorwa bakoze.

Ati “Umugore muri uwo muryango niwe twabashije kuvugana, yambwiye ko bahisemo kwita umwana wabo amazina yanjye kuko bakunda umuziki nkora. Ndi kuganira nabo ku buryo nshobora kuzabasura bya vuba.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakozwe ku mutima bikomeye no kumenya aya makuru, ati “Ni iby’agaciro buri wese yakwishimira, niba ibyo dukora bishobora gukora ku mitima y’abantu kugeza ubwo bamukwitirira ni iby’agaciro gakomeye.”

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe. Afite indirimbo zikunzwe muri iyi minsi zirimo Igare,Umunamba n’Ubunyunyusi aherutse gusohora mu minsi ishize.

Umwaka ushize uyu muhanzi yatsindiye ibihembo birimo Kiss Summer Awards na Isango Music Awards nk’uwahize abandi mu gukora cyane.

Mico The Best yishimiye ko hari umwana wavutse akamwitirirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .