Ibi uyu musore yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yakomozaga ku masezerano aherutse guhabwa yo kuba Brand Ambassador wa ‘Kigali International Peace Marathon’.
Ati “Ni ibintu bishimishije, ni ku nshuro ya 20 iri siganwa rigiye kuba, turifuza ko Abanyarwanda benshi barimenya kandi bakaryitabira kugira ngo rirusheho kuzamuka mu ntera.”
Andy Bumuntu umaze kwitabira iri siganwa inshuro ebyiri yavuze ko kuri iyi nshuro ashaka gukina ‘Full Marathon’ ireshya na kilometero 42.
Ati “Ndi gutekereza uko nazakina ‘Full marathon’ ariko ku rundi ruhande si icyemezo nari nafataho umwanzuro ijana ku ijana kuko gisaba kuba witoje cyane. Urumva rero nkanjye ndi kureba niba nzabibonera umwanya uhagije ubundi nkabyitaho.”
‘Kigali International Peace Marathon’ isanzwe ihuruza amahanga, itegerejwe kubera i Kigali ku wa 8 Kamena 2025, rikazaba ari isiganwa riba ku nshuro ya 20.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Bibaye nta gihindutse mu bisabwa kugira ngo umuntu aryitabire, ubusanzwe abanyamahanga bishyura 30$ na 27€ naho ababa mu Rwanda bakishyura 5000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda. Abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bishyura 10$.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!