King James yifashishije Miss Mutoni Queen mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kamena 2020 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza James wamamaye mu muziki nka King James yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Poupette" yifashishijemo Miss Mutoni Queen.

Muri iyi ndirimbo King James yisanisha n’umusore ukundana n’umukobwa, agashaka kumuturisha amubwira ko yaryohewe n’urukundo ndetse nta wundi uba mu bitekerezo bye uretse we.

Hari aho agira ati “Uru rukundo ruzagera kure, kuko ni njye nawe gusa dutuma rufatika tunoza inzira yarwo dukora nk’umuntu umwe njye nawe, ibyerekezo ni bine icyanjye ni kimwe ni wowe gusa. Wowe mfata unkomeze ntundekure, unkunde ntujye kure, nubwira unyongorere urukundo rwigaragaze. Nkomeze nkwite ma Poupette.”

King James yabwiye IGIHE ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje bisanzwe nk’umuhanzi ahita akibyaza umusaruro.

Yakomeje ati “Igitekerezo cyayo ntabwo gifite ukundi cyaje byihariye. Byanjemo mbyiyumvamo ndangije ndayandika.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo King James yifashishije Mutoni Queen Peace wabaye Miss Populality mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, yanabaye Miss Congeniality muri Miss High School 2016.

King James yavuze ko yamurangiwe n’abantu b’inshuti ze bari basanzwe bamuzi. Ati “Nashakaga umukobwa w’umunyamideli wajya mu ndirimbo yanjye. Nabajije inshuti zanjye umukobwa nakoresha, nyinshi muri zo zihuriza kuri Mutoni. Dukorana gutyo.”

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Knox muri Monster Records ya DJ Zizou naho amashusho akorwa na Meddy Saleh uri mu barambye mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

“Poupette" ni indirimbo iri kuri album ya King James yise ‘‘Meze Neza’’. Yaje ikurikira izindi uyu muhanzi yashyize hanze mbere zirimo “Hari ukuntu’’, ‘‘Uri Mwiza’’, ‘‘Nyuma Yawe’’, ‘‘Agatimatima’’, ‘‘Abo Bose’’, ‘‘Igitekerezo’’, ‘‘Meze Neza’’ yanitiriye album, ‘‘Ese uracyamukunda’’, ‘‘Icyangombwa’’ na "Yabigize birebire.”

King James yarebanaga akana ko mu jisho na Miss Mutoni Queen Peace mu ndirimbo nshya “Poupette"
Miss Mutoni Queen Peace asanzwe ari umunyamideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .