King James yabajijwe n’abafana amashusho ya “Palapala” yabateguje amaso agahera mu kirere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Mu 2012 King James yateguje abafana be amashusho y’indirimbo iri muze zakunzwe yise ‘Palapala’, ariko imyaka ibaye umunani bakiyategereje.

Umwe mu bakunzi b’umuziki wa King James, yifashishije urukuta rwa Twitter yibukije uyu muhanzi ko mu 2012 yababeshye amashusho y’indirimbo ‘Palapala’.

Uyu mufana witwa Clemento ku rubuga rwa Twitter yabajije King James ati "None King James, ko kuva za 2012 tugitegereje iyi video, byaje kugenda gute? Kandi twaranagutoye, Guma Guma urayegukana.”

Uyu muhanzi ubusanzwe udakunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, yahise asubiza umufana we, agira ati ”Amwe mu mashusho yayo yaje kubura Kandi icyo gihe ntibyari byoroshye gufata andi, ni ukwihangana.”

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko ubwo bari bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo, hakurikiyeho imirimo yo kuyatunganya, gusa bigeze hagagi bisanze hari ayabuze.

Ati” Icyo gihe twari dufite gahunda nyinshi zirimo gufata amashusho y’indirimbo zinyuranye, Meddy Saleh yaje kutubwira ko hari amashusho yayo yabuze, twaravuze tuti reka tube tuyiretse dukore ibindi nayo tuzayafate nyuma kuko hari indirimbo nyinshi twagombaga gukora.”

King James yavuze ko icyo gihe akazi kababanye kenshi birangira batabonye uko bayisubiramo nyamara bari bateguje abafana ko izasohoka.

Uyu muhanzi yavuze ko akunze kuyishyuzwa n’abakunzi be ariko agasanga harabayeho gukerererwa gukabije.

Ati ”Icyo nabasaba ni ukwihangana, iriya wenda byaranze ariko nizeye ko bishimira izindi dukora.”

Uyu muhanzi uri mu bafite umubare munini w’abafana, afite indirimbo nshya yise “Poupette” iri mu zimaze iminsi zigezweho mu Rwanda.

King James yavuze ko yabuze amwe mu mashusho y'indirimbo ye Palapala bigatuma video yayo yari yateguje abakunzi be idasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .