King James yashyize hanze indirimbo ivuga ku musore waryohewe n’urukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gicurasi 2020 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza James wamamaye nka King James yashyize hanze indirimbo yise “Poupette’, igaragaza umusore waryohewe n’urukundo akizeza umukobwa gushyira umutima hamwe.

Muri iyi ndirimbo King James yisanisha n’umusore ukundana n’umukobwa, agashaka kumuturisha amubwira ko yaryohewe n’urukundo ndetse nta wundi uba mu bitekerezo bye uretse we.

Hari aho ati “Uru rukundo ruzagera kure, kuko ni njye nawe gusa dutuma rufatika tunoza inzira yarwo dukora nk’umuntu umwe njye nawe, ibyerekezo ni bine icyanjye ni kimwe ni wowe wowe gusa. Wowe mfata unkomeze ntundekure, unkunde ntujye kure, nubwira unyongorere urukundo rwigaragaze, Nkomeze nkwite ma Poupette.”

King James yabwiye IGIHE ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje bisanzwe nk’umuhanzi ahita akibyaza umusaruro.

Yavuze ko amashusho yayo nayo ahari ariko akiri gutunganywa ku buryo bitabashije gusohokera icya rimwe. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Knox muri Monster Records ya DJ Zizou.

Iyi ndirimbo nayo iri kuri album ye yise ‘‘Meze Neza’’. Ije ikurikira izindi uyu muhanzi yashyize hanze mbere zirimo “Hari ukuntu’’, ‘‘Uri Mwiza’’, ‘‘Nyuma Yawe’’, ‘‘Agatimatima’’, ‘‘Abo Bose’’, ‘‘Igitekerezo’’, ‘‘Meze Neza’’ yanitiriye album, ‘‘Ese uracyamukunda’’, ‘‘Icyangombwa’’ na ‘Yabigize birebire.”

Reba Poupette, indirimbo nshya ya King James


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .