Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.
“Ejo” - King James
Umugabo witwa Shax ndetse n’umugore we Dely, nibo bagaragara mu mashusho y’indirimbo y’umunyamuziki Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024.
Ni imwe mu ndirimbo zigize Album ‘Ubushobozi’ King James yashyize hanze mu 2023 iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi banyuranye. Iyi Album yinjirije King James arenga Miliyoni 60 Frw binyuze mu kuyicuruza ku rubuga rwa Zana Talent yashinze.
Ubwo King James yari muri Amerika mu 2022, iyi ndirimbo yaririmbye mu bukwe bwa Shax na Dely nk’impano ikomeye yabageneye ku munsi w’abo udasanzwe. King James yari yavuye mu Rwanda agiye muri Amerika kubera ubukwe, ariko yasuye n’inshuti ze z’abahanzi.
Iyi ndirimbo yagiye hanze bigizwemo uruhare na Shax Media, kompanyi ya Shax na Dely isanzwe ikora ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amashusho n’ibindi. Iyi kompanyi n’iyo yahisemo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo ya King James, ndetse igira n’uruhare mu kuyisakaza ku mbuga zinyuranye.
Shax yavuze ko bahisemo gutumira King James mu bukwe bw’abo ahanini biturutse ku kuba bamufata nk’uwa mbere mu Rwanda mu bijyanye n’imyindikire y’indirimbo, kandi bakaba basanzwe ari abafana be. Shax yavuze ko bategura umunsi w’ubukwe bw’abo, bifuzaga ko uzakomeza kuba ikimenyetso n’igihangano cy’urukundo rw’abo, ari nayo mpamvu bakoze uko bashoboye bahitamo umuhanzi uririmba amarangamutima y’abo akazamuka.
“Vole’’ - Christopher
Umuhanzi Christopher Muneza yashyize hanze indirimbo nshya yise “Vole’’. Ni indirimbo y’urukundo ije ikurikira izindi yashyize hanze zakunzwe zirimo “Hashtag’’, “Pasadena’’ n’izindi zitandukanye.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba atakagiza umukobwa amuvuga imyato mu buryo bukomeye.
“Momolita” - Gad Ft. Kenny Sol & Nel Ngabo
Director Gad utunganya amashusho y’indirimbo, yahurije hamwe abahanzi babiri Kenny Sol na Nel Ngabo mu ndirimbo yise “Molomita” ikaba ari nayo ya mbere ashyize hanze, ikazanifashishwa muri filme ari gutunganya.
Uyu musore wakoze amashusho y’indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda, mu minsi ishize yatangarije IGIHE ko iyi ariyo ndirimbo ya mbere akoze muri studio. Yemeza ko igitekerezo cyayo yakigize nyuma yo gushaka uko ahuza abahanzi bakamufasha gukora indirimbo zijya muri filime ye (Sound track) yamaze gutunganya.
Gad akomeza avuga ko atagiye gukora umuziki nk’akazi ke ka buri munsi nk’uko bamwe bari batangiye kubitekereza bavuga ko yinjiye mu muziki nk’umuririmbyi.
“Kanani” - Tumaini Byinshi
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Tumaini Byinshi uri mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko akumbuye ibihe azaba atakiri muri iyi si mbi ahubwo ari mu isi nshya.
Iyi ndirimbo yanditse na Tumaini Byinshi mu gihe amajwi yakozwe na DaytonMusic naho amashusho atunganywa na FridaySammy.
“Oya’’ - Gauchi ft Eesam
Iyi ndirimbo ye nshya, Gauchi yavuze ko ari inkuru mpamo y’ibyabaye kuri mushiki w’inshuti ye yahuye n’ingorane agafatwa ku ngufu ndetse ntibigende neza bikarangira ahanduriye SIDA. Nyuma yo kumva iyi nkuru Gauchi ahamya ko yakozwe ku mutima aniyemeza kuyikoramo indirimbo nubwo atavuze uwo yaririmbye.
“Top Plug’’ - Long Jay & WhoThv
Long Jay muri iyi ndirimbo yise “Top Plug’’ yashakaga kugaragaza ko ariwe uyoboye muri uyu murwa aho agenda azana Slangs zigiye zitandukanye ku mihanda n’abaraperi bagenzi be bakazikoresha muri izo harimo Bakalo, Ibiyuda1000, Sotana, Cadijolly800, KitaMata n’izindi zigiye zitandukanye. Ati “Mu buryo bw’abaraperi mbashaka gusobanura ko ari njye ubarenze nkagaruka no ku biyobyabwenge biri kwica urubyiruko.’’
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na WhoThvt wo muri Cameroon mu gihe amashusho yakozwe na Emma Taylor. Iri kuri album Long Jay yashyize hanze ku wa 1 Mutarama 2024 yise “Long Journey LP’’. Long Jay ubusanzwe yitwa Joei Emmanuel Bicamumpaka. Yavukiye mu muryango w’abana batatu akaba ariwe muhungu wenyine iwabo. Uyu musore wavutse mu 1996 akorera mu nzu ifasha abahanzi ya RHYMES Entertainment.
“Inkuru Nziza” - Sharon Gatete
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Sharon Gatete wize umuziki ku Nyundo ndetse wabarizwaga muri Kingdom of God Ministry. Ni indirimbo ya kane mu ze ije ikurikira iheruka yise “Kumbuka(Ibuka)” yahuriyemo na Yves B na Rhodah A.
“Inkuru Nziza’’ ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kwihanganisha abantu bari mu bihe bibakomereye mu buzima bwabo yaba mu kazi cyangwa mu bundi busanzwe aho bagerageza bikanga burundu.
“Nzaterura ndirimbe’’ - Rwanda Catholic All Stars
Ni indirimbo nshya ya Rwanda Catholic All Stars, iri rikaba ari itsinda ryahurijwe hamwe na Emmy Pro rigizwe n’abaririmbyi bo mu makorali atandukanye akomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Iyi ndirimbo isanzwe izwi muri Kiliziya Gatolika ndetse henshi mu maparuwasi iri mu zikunze kwifashishwa mu bihe bitandukanye. Iyi ndirimbo yaba abana n’abakuru basengero muri iri dini bayizi mu mutwe. Kuri ubu yasubiwemo mu buryo bugezweho ishyirwa muri afrobeats.
“Vanilla” - Fanta
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi akaba na producer uzwi nka Fanta mu Rwanda. Iyi ndirimbo uyu musore aba atakagiza umukobwa agaragaza uburyo afite ubwiza budasanzwe.
Uyu musore asanzwe yitwa Bugingo Samuel ariko bamwe bamaze kumumenya nka Fanta Prod (Yeeh Fanta) akaba umwe mu batunganya indirimbo bari kwitwara neza muri iki gihe. Niwe warambitse ibiganza ku ndirimbo zirimo “Igipfunsi” ya Uncle Austin na Rukotana, “We Sha” ya Papa Cyangwe, “True Love” ya Yago Pondat, “Kwaje” ya Platin P, “Day” ya Safi Madiba na Niyo D, “Wasara” ya Fifi Raya n’izindi.
“Amashagaga’’ - Yago Pon Dat
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yago Pon Dat usanzwe abikomatanya n’itangazamakuru mu Rwanda. Ni indirimbo irimo ubutumwa bugaragaza ukuntu hari ibyo umuntu yigomwa kugira ngo bitamugiraho ingaruka yabikerensaga.
Iyi ndirimbo Yago yayishyize hanze nyuma y’uko aheruka kumurika album yise “Suwejo’’ iriho indirimbo ze zitandukanye zakunzwe.
“Avec classe’’ - Corneille feat. Aya Nakamura & Trinix
Corneille Nyungura uri mu bahanzi bakundwa na benshi ku isi uba muri Canada ariko ukomoka mu Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya. Ni indirimbo yahuriyemo n’abahanzi barimo Aya Nakamura uri mu Banyafurika bamaze kubaka izina hanze y’uyu mugabane.
Uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma yo gukora album aheruka gushyira hanze yise “L’Écho des perles’’.
“Sometimes’’ - Ifeza
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Ifeza uri mu bakizamuka. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’umukobwa uba abaza umusore niba azamukunda by’ukuri mu gihe yaba amwihaye wese ntaho amukinze.
Hari aho aririmba ati “Ngaho nyizeza ko utazahinduka, wenda nanjye nzabe mpari. Rimwe na rimwe njya nibaza niba unkunda. Ese ntuzampfusha ubusa ngo umere nka babandi wambwiraga.’’
“Ntarirarenga” - Real Roddy
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Real Roddy. Uyu muhanzi aba ahumuriza abantu bahora bashakisha amafaranga ariko bikanga bigakomeza kugorana kandi ntako batagize. Akababwira ko ritararenga uko byagenda kose hari igihe bashobora kuzagira ibihe byiza mu minsi iri imbere kubera Imana.
“Uririmbe’’ - Zawadi Mwiza
Ni indirimbo yo gumuriza abantu aho uyu mukobwa abwira abantu kureka kwiheba kuko uko Yesu yari kera na n’uyu munsi ari ko akiri atajya ahinduka na gato. Ati “Ahagaze nk’itangiriro niwe umenya iherezo.’’
Umuhanzikazi Mukamwiza Zawadi [Mwiza Zawadi] ni umwe mu bakizamuka baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Zawadi w’imyaka 23 y’amavuko yavukiye ahitwa i Nyarubure mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Yakuze akunda umuziki ashaka no kuwukora mu buryo bw’umwuga.
“Tubaye umwe” - Muchoma
Ni indirimbo nshya ya Muchoma uri mu bahanzi bamaze igihe bashaka aho bamenera mu muziki. Uyu musore aba agaragaza imico y’umusore ugira ibikorwa bitandukanye byuzuyemo amafuti birimo kunywa inzoga nyinshi ndetse no gusambana agasaba Imana kumufasha kuva muri uyu murongo utukura arimo.
“Mbiri Yose’’ - Annie Mutoniwase
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Annie Mutoniwase usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo uyu muhanzi aba avuga ko Umwami Yesu akwiriye kwamamara ku isi yose ndetse ikuzo n’icyubahiro bye bikaba iby’iteka ryose. Iyi ndirimbo ije ikurikira iyo uyu mukobwa yari yakoze mu mezi abiri ashize yise “Nashimwe’’.
Mutoniwase Annie kuri ubu abarizwa muri Dopedee Entertainment, ya DJ Diddyman uhuza kuvanga imiziki ndetse n’itangazamakuru, cyane ko akora kuri Magic FM.
“Umukara’’ - Fela Music
Ni indirimbo nshya ya Fela Music iri rikaba ari itsinda ry’abaririmbyi bihebeye umuziki, akaba ari naryo umuntu yavuga ko risigaye mu matsinda y’umuziki mu Rwanda. Iyi ndirimbo igaruka ku bizazane umuntu ahura nabyo mu buzima bwa buri munsi ariko agakomeza guhatana no kwirengagiza ibirushya byose ahura nabyo, kandi ntiyite ku by’ahahise ahubwo agatumbera ahazaza.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Pakkage muri Live Live Freestyle(LLF) Studio iherereye mu Gatenga. Live Live Freestyle ifite studio itunganya indirimbo, igafasha abahanzi, igategura ibikorwa bitandukanye byerekeye imyidagaduro.
Indirimbo zo hanze …
“Love Me JeJe” - Tems
“On God’’ - RunUp & Pallaso
“Kosho’’ - Drama T
“Ntabikunda’’ - Double Jay
“Mi Amor” - Rayvanny X Gerilson Insrael
“Wahala’’ - Nandy x Khanyisa x ZiiBeats
“Everyday’’ - Fireboy DML
“Family Matters’’ - Drake
“Meet the Grahams’’ - Kendrick Lamar
“If I Be You” - Crayon
“Vision (Remix)” - Qing Madi, Chlöe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!