King James yahaye Solid’Africa ibiro 550 bya kawunga yo kugemurira abarwayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kanama 2020 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2020, umuhanzi King James, yashyikirije Solid’Africa, ibilo 550 bya kawunga uyu muryango uzagemurira abarwayi batishoboye bari mu bitaro bitandukanye bya Leta.

Nyuma yo gutanga iyi nkunga, King James yanifatanyije na Solid’Africa mu kugaburira abarwayi bo muri CHUK.

King James yashimiye cyane ibikorwa by’Umuryango Solid’Africa, avuga ko ari gutegura uburyo buri kwezi yajya awugenera inkunga runaka yo kuwufasha mu bikorwa ukora umunsi ku munsi.

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye iki gikorwa. Yagize ati "Birashimishije kubona hari ibyo wakora bigafasha abantu bababaye. Ni ubwa mbere mbikoze ubu tugiye kwicara turebe ibyo twajya dutanga buri kwezi."

Umuryango Solid’Africa usanzwe ufasha abarwayi bari mu bitaro babona ibyo kurya bigoranye. Uyu muryango ukorera i Rusororo ari naho ufite igikoni utekeramo.

Umuyobozi w’Umuryango Solid’Africa, Isabelle Kamaliza, yavuze ko uretse ababafasha, bafite n’ubutaka bemerewe na Leta bubafasha guhinga ibyo batekera abarwayi.

Solid’Africa ni umuryango usanzwe ufasha abarwayi ibintu bitandukanye ariko by’umwihariko bagaburira abagera kuri 800 mu bitaro bya CHUK, Muhima, Masaka na Kibagabaga. Babaha amafunguro ya mu gitondo, saa Sita na nijoro.

Unishyurira abarwayi babuze amafaranga yo kwishyura ibitaro ndetse n’imiti itishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.

King James afite uruganda rutunganya ifu y’akawunga rwa ‘Ihaho’ ndetse akanagira ihahiro rigezweho ryitwa Mango Supermarket. Aherutse gufungura restaurant ishamikiyeho yitwa Mango Fast Food.

King James yatanze ibilo 550 bya kawunga yo gufasha abarwayi batishoboye
King James yanifatanyije n'Umuryango Solid’Africa mu kugaburira abarwayi
Umuryango Solid’Africa usanzwe ugaburira abarwayi mu bitaro bitandukanye bya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .