King James, Bruce Melodie na Social Mula mu bazafasha Yverry mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Yverry, umwe mu bahanzi banyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo yatangaje urutonde rw’abahanzi bazamufasha mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere azakora muri Gashyantare 2020.

Uyu muhanzi ni umwe mu bari batumiwe mu gitaramo cyo kumurika Album “Ma vie” ya Social Mula cyabaye mu mpera za 2019, ubwo yajyaga ku rubyiniro yahise atangaza ko tariki 14 Gashyantare 2020 azamurika Album ye ya mbere mu gitaramo azakora ku munsi wahariwe abakundana.

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza abahanzi bazamufasha mu gitaramo cye, ku rutonde hariho; King James, Bruce Melodie, Social Mula, Queen Cha, Andy Bumuntu na Cyusa umaze kwigarurira imitima y’abakunda umuziki wa Gakondo.

Iki gitaramo cyamaze gushyirwa muri Kigali Serena Hotel byitezwe kizaba tariki 14 Gashyantare 2020 kwinjira bikazaba ari amafaranga 5000 mu myanya isanzwe na 20000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 15000 Frw ku bakundana bazaba basohokanye na 200 000 Frw ku bifuza kwicarana ku meza azaba ateye mu cyubahiro.

Yverry wari usanzwe ari umuhanzi mu myaka ishize yaje kumenya ko haje ishuri rya muzika ku Nyundo kandi bashaka abanyeshuri, ahita ajya kwiyandikisha ndetse ari mu barangijeyo bwa mbere.

Uyu muhanzi yakoze indirimbo zakoze ku mitima ya benshi zituma anamenyekana mu ruhando rw’abahanzi ba muzika mu Rwanda, akaba yarakoze izirimo Uragiye, Nkuko Njya Mbirota, Mbona dukundana, Amabanga n’izindi zatumye yamamara mu muziki.

Abahanzi bazafasha Yverry mu gitaramo cyo kumurika Album ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza