King James, Bruce Melodie na Allioni mu bagizwe Brand Ambassadors ba Airtel "Mu Kazi Kose’’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre, Airtel yatangaje ko uruhushya Tigo yari ifite rwo gukora rwavanweho ibyari ibigo bibiri bikabyazwa kimwe cyitwa Airtel cyahise kinatangiza ubukangurambaga cyise ’Mu Kazi Kose’.

Ni ubukangurambaga buzafasha abantu bakoresha uyu muyoboro w’itumanaho, kwizihirwa n’ibyiza byawo muri serivisi utanga zaba iz’amajwi, internet n’izindi zigamije kubafasha kubyaza umusaruro amahirwe abegereye.

Muri ayo mahirwe yashyizweho harimo kohereza amafaranga kuri Airtel Money byagizwe ubuntu, mu gihe cyose ubu bukangurambaga buzamara.

Umuyobozi ushinzwe Airtel Money, yavuze ko umuntu ushaka koherereza undi amafaranga ari ubuntu, byiyongera ku buryo bufasha umuntu kwishyura ibicuruzwa akoresheje Airtel Money ku mucuruzi nawe uyirimo, byakorwaga ku buntu.

Yakomeje ati “Hagati y’umuntu ku wundi, kohereza amafaranga ni ubuntu, ubundi muzi ko hari amafaranga yabagaho, ni ukuvuga ngo ukoresheje umurongo wa Airtel ukoherereza amafaranga inshuti yawe, ni ku buntu burundu, kugeza igihe cyose ubu bukangurambaga buzamara.”

Mu rwego rwo kwamamaza ubu bukangurambaga hateguwe ibitaramo bizazenguruka igihugu bikazitabirwa n’abahanzi banyuranye, icyakora yaba abazabiririmbamo cyangwa amatariki bizaberaho n’aho bizabera Ubuyobozi bwa Airtel bwavuze bazabitangaza mu minsi iri imbere.

Muri uyu muhango hamuritswe indirimbo yakorewe ubu bukangurambaga yaririmbwe na Bruce Melodie, King James na Allioni, bari batumiwe ngo basusurutse abitabira uyu muhango, ndetse byanahise bitangazwa ko ari ba Brand Ambassadors babwo.

Usibye aba bahanzi, muri ubu bukangurambaga Airtel yifashishije “Bamenya” umukinnyi wa Filime wamenyekanye cyane kuri iyi filimi y’uruhererekane anamaze kwitirirwa, kimwe na Nizigiyimana Emmanuel wo mu mudugudu wa Gisovu Akagari ka Nkoto Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi uzwiho kuba yarahanze umuhanda mu gace k’iwabo.

Umuhango wanatangirijwemo ku mugaragaro ubukangurambaga bwa Airtel bise "Mukazi kose"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza