King James yahaye gasopo abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Kanama 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza James wamenyekanye cyane nka King James ahangayikishijwe bikomeye n’umuntu ataramenya wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga, abihanangiriza avuga ko uzafatwa azashyikirizwa ubutabera.

King James yavuze ko afite impungenge ko uwo muntu utazwi ashobora kwihisha ku izina rye agakora ibikorwa bibi bishobora no kuba ibyaha.

King James yavuze ko ubusanzwe adakoresha imbuga nkoranyambaga uretse konti yafunguye kuri Twitter.

Uyu muhanzi avuga ko hari ingero nyinshi z’abantu b’inshuti ze bamubwira ko baganiriye n’uyu wamwiyitiriye kuri Instagram.

“Nagiye kubona mbona umuntu wiyise amazina yanjye kuri Instagram, hari benshi bamaze kumbwira ko abavugisha yigize njyewe. Mfite ubwoba ko hari ibyaha yazakora mu izina ryanjye.”

Uyu wiyitiriye King James ari gukoresha amazina y’uyu muhanzi kuri Instagram. Kenshi ashyiraho amafoto yo mu bihe bitandukanye by’uyu muhanzi.

Uyu muhanzi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kutazashukwa n’uwo wamwiyitiye.

“Ndasaba Abanyarwanda kudaha agaciro amagambo babwirwa n’uyu wanyiyitiriye kuko sinjye. Nifuje kubivuga ngo atazagira uwo ahemukira yitwaje izina ryanjye.”

Kugeza ubu usibye Twitter nta rundi rubuga nkoranyambaga King James abarizwaho. Yavuze ko mu gihe byaba bikomeje gukabya, ababikora azabashyikiriza inzego zibishinzwe.

Hashize iminsi abahanzi nyarwanda bamwe bataka kwiyitirirwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse hari n’abakoresha ubwo buryo mu gushuka ababakurikira.

Kenshi abiyitira abahanzi ku mbuga nkoranyambaga hari igihe babikoreramo ibyaha ugasanga basaba amafaranga abakunzi babo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni ibintu bikunze kugusha mu mutego abatari bake batabwa muri yombi bagakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

King James ahangayikishijwe n'umuntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga
Konti ya Instagram yitiriwe King James iramuhangayikishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .