Mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 nibwo King James yamuritse ku mugaragaro urubuga ‘Zana Talent’ ahita ashyiraho album ye nshya, atangaza ko ushaka kuyumva ariho honyine azajya ayikura. Icyo gihe album ye yaguraga 5 000Frw.
Iki gihe King James yavugaga ko agamije gushyiraho uburyo umuhanzi w’Umunyarwanda yakwifashisha agakorera amafaranga mu bihangano bye bitabaye ngombwa ko ayoboka isoko ryo muri Amerika no ku mugabane w’ u Burayi.
Nyuma y’amezi atandatu agurisha album ye kuri uru rubuga King James yahishuye ko gucuruza kopi 13 347, zingana na 66 735 000Frw.
King James avuga ko ari ibintu byo kwishimira kuko byari inshuro ya mbere yari agurishije ibihangano bye muri ubu buryo, byongeye ku rubuga benshi batamenyereye.
King James avuga ko abantu bamaze kumenya urubuga rwe kuko byibuza 3 303 577 basuye album ye.
Nyuma yo gucuruza iyi album, King James avuga ko ari gutekereza ku bakunzi be batabashije kuyigura, kuri ubu akaba agiye gutangira kuyibumvisha yifashishije YouTube.
Ati “Hari abatarabashije kugura album ariko bifuza kuyumva, igihe kirageze nabo mu minsi mike ngiye kuyibaha binyuze kuri YouTube. Kuva ku wa 24 Kamena 2022 album yose iraba yagezeho.”
Album nshya ya King James iriho indirimbo 17 zirimo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ndagukumbuye’ ye na Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’, ‘Ubudahwema’, ‘Habe namba’, ‘Uhari Udahari’ , ‘Uyu Mutima’, ‘Nyabugogo’, ‘Reka gukurura, ‘Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyure, ‘Ikiniga, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene yahuriyemo na Bulldogg, ‘Hinduka’ na Inshuti Magara yakoranye na Israel Mbonyi.
Kanda hano ubashe kugura album ya King James

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!