Uyu mukobwa winjiye muri KINA Music, amazina ye yitwa Uwase Irahari Soleil winjiranye mu muziki izina rya Zuba Ray, akaba umunyeshuri mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki riherereye i Muhanga.
Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA Music yavuze ko bahisemo gufata umunyeshuri wiga umuziki mu ishuri ry’u Rwanda kubera ko basanzwe bafitanye imikoranire.
Ati “Ubusanzwe twajyaga dukora amarushanwa, ariko kuri iyi nshuro kubera imikoranire dufitanye n’ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, twahisemo gufata umunyeshuri wigayo umuziki.”
Ku ikubutiro, Zuba Ray yahise anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Igisabo’ ari nayo yahereyeho.
Uyu mukobwa uri mu mwaka wa nyuma mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda, amashuri abanza yayize yayize i Burundi aza kuyasoreza muri Uganda mbere y’uko atangirira ayisumbuye mu Rwanda.
Nyuma yo kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Zuba Ray yaje gusaba mu rugo ko yajya kwiga umuziki nubwo bitari byoroshye ko babyumva.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Zuba Ray yagize ati “Natsinze ikizami cya Leta bampa kujya kwiga PCB, ari nabyo mu rugo bashakaga ko niga kuko bifuzaga ko naba umuganga. Habaye aha mukuru wanjye wabibumvishije bemera kundeka njya kwiga umuziki nashakaga.”
Uyu mukobwa yinjiye muri KINA Music asangamo Nel Ngabo na Butera Knowless ndetse na n’abandi bahanzi bakorana bya hafi nka Tom Close na Platini P.
Iyi sosiyete yanyuzemo abahanzi bafite amazina akomeye nka King James, Christopher, Igor Mabano n’abandi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!