Abakurikiranira hafi ibya muzika, bamaze iminsi babona imikoranire hagati ya Kina Music na
Vania Ice ndetse amakuru ahari ahamya ko hari igitekerezo cyo kumusinyisha.
Uyu muhanzikazi azwi mu ndirimbo zirimo "Ihela", "Later" n’izindi zatumye azamura igikundiro mu bakunzi b’umuziki.
Imikoranire hagati ya Kina Music na Vania Ice iherutse guhishurwa nyuma y’uko uyu muhanzikazi yasohoye indirimbo ye nshya ‘Contigo’ yakoreye muri iyi nzu itunganya umuziki.
Mu kiganiro na IGIHE, Ishimwe Clement usanzwe ari Umuyobozi wa Kina Music akaba n’Umu-Producer muri iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi, yavuze ko batarasinyisha uyu muhanzikazi nubwo hari ubushake bwo gukorana ku mpande zombi.
Yagize ati “Ntabwo turarangiza ibyo gusinyana ariko nta wamenya mu gihe kizaza wabona bizabaho. Icyo nakubwira cyo ni umuhanzikazi mwiza kandi wujuje byose byatuma buri wese yakorana na we.”
Vania Ice ni umwe mu bahanzikazi bashya mu muziki w’u Burundi ariko bagaragaza imbere heza mu muziki wabo.
Aramutse yinjiye muri Kina Music yaba abaye umunyamahanga wa mbere uyibarizwamo. Yaba asanzemo Tom Close, Butera Knowless, Nel Ngabo na Igor Mabano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!