Umutesi Denise wabaye Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2020 yahaye ibiribwa imiryango 20

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Mata 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2020 yashyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu inkunga yageneye imiryango 20 yagizweho ingaruka na Coronavirus.

Muri ibi bihe Isi yose n’u Rwanda by’umwihariko bihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyanatumye hafatwa ingamba zikomeye zo guhagarika ibikorwa byinshi. Byatumye abantu benshi batungwaga no kurya ari uko bakoze bahura n’akaga ariko ab’umutima ufasha batangiye kubatekerezaho mu kunganira inkunga yatanzwe na Leta.

Nyuma y’inkunga yatanzwe na Miss Rwanda 2020 yo gufasha abatishoboye, Umutesi Denise wabaye Igisonga cye cya Mbere na we yashyikirije inkunga ye imiryango 20 ituye muri Kimironko.

Bimwe mu byo Umutesi yatanze harimo ibishyimbo, umuceri, akawunga, amavuta n’amasabune.

Uyu mukobwa yavuze ko yatanze ibi biribwa mu rwego rwo kunganira gahunda ya Leta yo gufasha abagizweho ingaruka n’ingamba zo guhashya Coronavirus.

Ati ”Ntibisaba kugira byinshi, bike ubonye wishyira mu cyimbo cy’umuturanyi wawe waryaga yakoze ukibaza uko abayeho bityo ukaba wamufasha.”

Umutesi Denise yavuze ko amafaranga yo kwifashisha muri iyi gahunda yavuye kuri sosiyete bakorana nk’umuterankunga we ariyo Songa Logistics, aba bakaba aribo anabereye Brand Ambassador mu gihe cy’umwaka.

Kuva mu mezi asaga ane ashize abantu 1 577 779 bamaze kwandura Coronavirus, 348 300 barayikize mu gihe 93 673 yabahitanye. Mu Rwanda abamaze kuyandura bagera ku 110 mu gihe barindwi bayikize.

Hashize iminsi Leta itangiye gutanga inkunga y’ingoboka ku miryango itishoboye yagizweho ingaruka n’amabwiriza arimo iryo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Ni igikorwa cyanayobotswe n’inzego z’abikorera, abanyamadini, abahanzi n’abandi.

Umutesi Denise yabanje guca ku murenge wa Kicukiro agirana ibiganiro n'umuyobozi wawo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Kalisa Jean Sauveur, yajyanye Umutesi Denise aho yatangiye inkunga
Umutesi Denise yavuze ko yishimiye gufatanya n'ubuyobozi gufasha abaturage bahuye n'ingaruka za Coronavirus
Uyu mukobwa yishimiye uburyo ubuyobozi bw'Umurenge wa Kimironko bwamubaye hafi muri iki gikorwa
Umuyobozi w'Umurenge wa Kimironko yashimiye bikomeye igitekerezo cy'uyu mukobwa ndetse amwizeza ubufatanye mu gihe cyose yakenera ubuyobozi ndetse anamusaba kujya ababa hafi cyane muri gahunda zireba urubyiruko
Umutesi Denise wabaye igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2020 yahaye ibiribwa imiryango 20
Uyu mubyeyi ni umwe mu bafashijwe na Umutesi Denise

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .