Ati “Byaje biturutse kuri mama wanjye, nanjye biramfata nza nanjye kubiha umuhungu wanjye ufite Vitiligo itaramurembya cyane, mu buryo butandukanye.
Uyu mugore w’imyaka 43 yabivuze mu kiganiro yagiranye na “She MD” podcast aheruka gutanga gusa ntiyeruye ngo agaragaza umuhungu we ubirwaye.
Yavuze ko atari azi ikintu na kimwe kuri ubu burwayi gusa akaza kubwigaho ndetse agakora ubushakashatsi bw’aho bwaturutse agasanga ari uruhererekane mu muryango. Ati “Kandi kuba mbashije kubisangiza abantu nabyo ni umugisha.’’
Kardashian yavuze ko yanamenye ko abana be bafite uburwayi bwa “Eczema” butuma umuntu yuma uruhu cyangwa akagiraho ibintu bidasanzwe.

Angelina Jolie na Brad Pitt bakomeje inkundura
Nyuma y’igihe Brad Pitt na Angelina Jolie bari mu nkiko nyuma yo gutandukana bongeye kugaragara bahanganye. Angelina Jolie yifashishije umunyamategeko we yasabye Brad Pitt gukuraho ikirego yari yatanze kijyanye n’inyubako ikorerwamo wine bahuriyemo.
Pitt yagiye mu nkiko nyuma yaho Jolie yari yagurishije kimwe cya kabiri cya Château Miraval bari bahuriyeho. Iyi nyubako yayigurishije miliyoni 67 z’amadorali mu 2021. Brad Pitt yareze avuga ko iyi nyubako yagurishijweho mu buryo bunyuranyije n’ubwo bombi bari bumvikanye mu buryo bw’amagambo. Jolie we avuga ko impamvu yagurishije ari uko uyu mugabo yanze gusinya amasezerano yo kugurisha.

Donald Glover yahinduye izina
Donald Glover usanzwe ari umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika, ukoresha amazina ye asanzwe ndetse n’aya Childish Gambino yatangaje ko izina rya Childish Gambino atakirikeneye mu mazina ye.
Donald Glover ku wa 19 Nyakanga nibwo azashyira hanze album ye nshya yise “Bando Stone & the New World’’ ; ndetse anavuga ko izina rya Childish Gambino rizarangirana n’iyi tariki azashyiriraho album hanze.

Rema ashaka gushyira Afrobeats ku mizi yayo
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema yavuze ko abahanzi baririmba Afrobeats bakwiriye kureka kwigana indi izindi njyana ahubwo bagashyira imbaga muri iyi.
Yabigarutseho mu Bwongereza ubwo yari ari kumurika album ye nshya yise “HEIS’’ agaragaza ko Afrobeats iri kujya hasi kubera gushaka kujya mu mujyo w’injyana zigezweho ku isi. Ati “ Turabizi icyo Afrobeats yari cyo mu 2015 kandi dufite ubushobozi bwo kwihesha agaciro tukanarinda injyana yacu.’’

Rihanna akomeje imihigo
Umuhanzikazi Rihanna,yatangaje ko sosiyete ye icuruza ibirungo by’ubwiza yitwa ’Fenty Beauty’ yabaye umufatanyabikorwa mu mikino ya Olimpiki na Paralimpiki , yose izabera mu Bufaransa. Iyi mikino izatangira tariki 26 Nyakanga 2024, kugeza ku wa 8 Nzeri 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!