Yabivugiye mu kiganiro akorana n’abo mu muryango we cyitwa “The Kardashians.”
Yagize ati “Nizerera mu rukundo niyo mpamvu nibura uko mbyira nazakora ubundi bukwe inshuro imwe.”
Kim Kardashian ni ikirangirire ku Isi akaba umwe mu bagore bamenyekanye mu buryo butangaje, ariko ubu benshi bahoza amaso ku kimero cye bamamaho akajisho ngo bimare ipfa.
Kimberly Kardashian West [Kim Kardashian] yavukiye mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 21 Ukwakira 1980.
Yashakanye na Kanye West mu 2014 guhera mu 2021 nyuma y’abandi bari barashakanye barimo Damon Thomas babanje gushakana mu 2000 kugeza mu 2004 ndetse na Kris Humphries barushinze mu 2011 bagatandukana mu 2013. Aba babanje nta n’umwe bigeze babyarana.
Ni umugore w’ikizungerezi w’abana bane barimo umukobwa witwa North West wavutse mu 2013, uw’umuhungu witwa Saint West wavutse mu 2015, undi mukobwa witwa Chicago West wavutse mu 2018 ndetse na bucura bwe Psalm West wavutse mu 2019.
Imfura n’ubuheta bwa Kardashian na Kanye West bavutse mu buryo busanzwe, ariko bimugiraho ingaruka zitandukanye, birimo kugira umuvuduko w’amaraso ukabije no kuva amaraso menshi ari nabyo byatumye atongera gutwita.
Ibi byatumye ubuheture ndetse na bucura bwe abibaruka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho intanga ze na Ye zahujwe bagatwitirwa n’undi mugore.
Kim Kardashian muri ibi bihe aravugwa mu rukundo na Pete Davidson. Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho mu Ukwakira umwaka ushize uyu mugore yatumiwe mu Kiganiro cya Saturday Night Live [SNL] gikorwa n’abarimo n’uyu munyarwenya ndetse bakaza kugaragara basomana. Guhera ubwo aba bombi batangira kugendana ahantu henshi.
Umwaka wa 2022 utangira bajyanye mu biruhuko muri Bahamas. Bagiye mu biruhuko nyuma y’aho batatangiranye umwaka cyane ko Kim Kardashian yari kumwe n’umuryango we muri Los Angeles mu gihe undi yari i Miami.
Bombi baheruka kugaragara mu birori bya White House Correspondents’ Dinner banyura ku itapi itukura bashimangira urukundo rwabo.
Ye we muri iyi minsi ari kuvugwa mu rukundo n’Umunyamideli Chaney Jones uzwiho kuba ajya gusa na Kim Kardashian.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!