00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian na Pete Davidson baryohewe n’ubuzima mu Bwongereza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 June 2022 saa 08:29
Yasuwe :

Umunyamideli Kim Kardashian n’Umunyarwenya Pete Davidson bamaze iminsi bakundana baryohewe n’ubuzima mu Bwongereza aho bagiye mu kiruhuko.
Bombi bari mu Bwongereza guhera ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi nk’uko PageSix yabitangaje. Babonywe mu Mujyi wa Londres bafatanye agatoki ku kandi bagiye gusangira ibya n’ijoro muri The River Cafe.
Iyi couple yari yajyanishije ku nyogosho cyane ko bose umusatsi wabo wasaga nka ‘Blonde’.
Bombi bari mu Bwongereza mu gihe Queen Elizabeth II agiye kwizihiza (...)

Umunyamideli Kim Kardashian n’Umunyarwenya Pete Davidson bamaze iminsi bakundana baryohewe n’ubuzima mu Bwongereza aho bagiye mu kiruhuko.

Bombi bari mu Bwongereza guhera ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi nk’uko PageSix yabitangaje. Babonywe mu Mujyi wa Londres bafatanye agatoki ku kandi bagiye gusangira ibya n’ijoro muri The River Cafe.

Iyi couple yari yajyanishije ku nyogosho cyane ko bose umusatsi wabo wasaga nka ‘Blonde’.

Bombi bari mu Bwongereza mu gihe Queen Elizabeth II agiye kwizihiza yubile y’imyaka 70 ku ngoma, ibintu byatumye bamwe bakeka ko batumiwe mu birori bye bizaba ku wa 4 Kamena ariko nta makuru yemeza niba aribyo arajya hanze.

Kim Kardashian na Pete batangiye gukundana kuva mu Ukwakira umwaka ushize.

Umwaka wa 2022 utangira bajyanye mu biruhuko muri Bahamas. Bagiye mu biruhuko nyuma yaho batangiranye umwaka cyane ko Kim Kardashian yari kumwe n’umuryango we i Los Angeles mu gihe undi yari i Miami.

Uru rugendo rwabo muri Bahamas nirwo rwa mbere rwo hanze ya Amerika bari bagiranye.

Kim Kardashian afitanye abana bane na Kanye West [Ye] bahoze babana barimo abakobwa North w’imyaka umunani na Chicago ufite ine. Hari kandi abahungu barimo Saint ufite itandatu na Psalm ufite imyaka ibiri.

Muri Gashyantare 2021 ni bwo uyu muraperi na Kim Kardashian bahisemo kwaka gatanya. Nyuma Ye yagerageje kongera gusaba uyu mugore kumugarukira ariko Kardashian aramutsembera. Aba bombi bari barushinze mu 2014. Ubu Ye nawe ari mu rukundo n’Umunyamideli Chaney Jones.

Aba bombi bagiriye uruzinduko mu Bwongereza
Bafotowe bari kujya gusangira ibya n'ijoro
Kim Kardashian akomeje kuryoherwa n'urukundo rwe n'uyu musore arusha imyaka 13
Urukundo ruraca ibintu hagati ya Kim Kardashian na Pete Davidson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .