Yabigarutseho mu gice cya gatandatu cy’ikiganiro “The Kardashians” ahuriramo n’abo mu muryango we. Aho yagaragaje ko ubwo yavugaga ko ashaka kubaho ari wenyine yabeshyaga.
Ati “Nari mfite intego yo kubaho nta mukunzi…nari ndimo kubeshya mwe mwese. Njyewe ntari mu rukundo cyangwa ntarushaka ndetse ntashaka kwitabwaho? Umenya mutanzi!”
Uyu mugore yakomeje avuga ko umukunzi we azamwishimira ndetse na nyina Kris Jenner yungamo ati “Ushobora kuba umukunda bya nyabyo!”
Kim Kardashian w’imyaka 44 yahise agaragaza ko ateganya kongera igice mu nzu ye, kizajya kibikwamo imyambaro y’umukunzi we gusa yirinda kugira byinshi amuvugaho.
Muri Kanama umwaka ushize, Kim Kardashian yari yabwiye Jimmy Fallon ko atiteguye kujya mu rukundo, gusa ubu bikaba bigaragara ko yatangiye guhindura imvugo.
Mu 2021 kugeza mu 2022 yakundanye na Pete Davidson, baje gutandukana batamaranye igihe kinini cyane. Mu ntangiro za 2024 kandi yavuzwe mu rukundo na Odell Beckham Jr. wamamaye mu mukino wa NFL ariko ibyabo biza kurangirira mu magambo.
Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo yongeye kuvugwa mu rukundo n’umuherwe, ukora ubucuruzi ariko biza kumenyekana ko batari bakomeje iby’urukundo.
Uyu mugore afitanye abana bane na Kanye West barimo umukuru witwa North ufite imyaka 11, Saint ufite icyenda, Chicago w’irindwi ndetse na Psalm ufite imyaka itanu. Aba bombi babanye kuva mu 2014 ubwo bahanaga isezerano ryo kurushinga, batandukana mu 2021.
Kanye West nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, yarushinze na Bianca Censori.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!