Kim Kardashian azitwara ate umugabo we natorerwa kuba Perezida wa Amerika?

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020 mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi yose, ku mapaji y’imbere hazindukiyeho inkuru ivuga ko Umuraperi Kanye West agiye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni inkuru yavugishije benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Uyu mugabo washakanye na Kim Kardashian yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter.

Ati “Ubu ni igihe cyo kumenya amasezerano ya Amerika binyuze mu kwizera Imana, duhuza icyekerezo cyacu no kubaka ahazaza. Nziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyerekezo 2020.”

Elon Musk washinze Sosiyete ya Tesla ikora imodoka n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, yahise yandika kuri Twitter ati “Ndagushyigikiye”.

Umugore wa Kanye West, Kim Kardiashian na we yahise ajya kuri Twitter, maze ku butumwa bw’umugabo we ashyiraho ibendera rya Amerika.

Gusa n’ubwo uyu mugabo yavuze ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika abantu bamwe bahise batangira gutekereza uburyo umugore we azabyitwaramo cyane ko azwi cyane kubera amashusho y’urukozasoni ye yasakaye asambana ndetse n’andi mafoto yambaye ubusa yagiye ajya hanze mu bihe bitandukanye; batangira kuvuga ko abantu bagiye kumwota babyifashishije.

Banamamye akajisho ku magambo yigeze gutangariza Wonderland Magazine mu 2016 ubwo uyu mugabo mu bihembo bya MTV Video Music Awards 2015 yari yavuze ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu, batangira kugira impungenge ku buzima bw’uyu mugore mu gihe umugabo we yaba abaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe Kim Kardashian yagize ati “Reba ibintu bibi bakorera Melania Trump [umugore wa Perezida Donald Trump nawe wahoze ahuje umwuga wo kumurika imideli na Kim Kardashian] , bashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa. Navuganye n’umugabo wanjye Kanye nti ese uzi amafoto yanjye azakwirakwira!”

Kanye West arashaka guhangana na Donald Trump yakunze kugaragara ashyigikiye inshuro nyinshi. Ntibizwi neza niba Kanye yaratanze ibyangombwa bimugira umukandida wigenga mu matora azaba ku wa 03 Ugushyingo, gusa muri leta zimwe na zimwe ntabwo itariki yo kubitanga irarenga.

Kanye West naramuka atangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida, bivugwa ko amafoto y'umugore we yambaye ubusa ashobora kuzahita atangira gukwirakwizwa hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .