Kim Kardashian arasatira kuba mu batunze miliyari y’amadolari

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kamena 2020 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kimberly Kardashian West [Kim Kardashian] ubu ari kubarirwa umutungo ungana na miliyoni $900 nyuma yo kugurisha imigabane ya sosiyete ye yitwa KKW Beauty.

Uyu mugore w’imyaka 39 yagurishije 20% by’imigabane ya Sosiyete ye kuri sosiyete ya Coty izwi cyane ku Isi mu bijyanye n’ibirungo by’ubwiza.

Byatumye sosiyete y’uyu mugore igira agaciro ka miliyari y’amadorali ndetse bituma Kim Kardashian we agira umutungo ubarirwa kuri miliyoni $900 nk’uko Forbes yabitangaje.

Kardashian azakomeza gukirikirana sosiyete ye mu bijyanye ndetse azaba afite imigabane ya 72%. Forbes yatangaje ko nyina wa Kim, Kris Jenner, we azakomeza kugiramo imigabane ye ya 8%.

Kim Kardashian azakomeza gukurikirana ibyo guhanga udushya muri iyi sosiyete mu gihe Coty yo izakurikirana ibyo kwagura iterambere ry’ibicuruzwa.

Mu ntangiro z’uyu mwaka umuvandimwe wa Kim Kardashian, Kylie Jenner, nawe yari yagurishije imibagabane muri Coty Inc. ingana na 51% bituma sosiyete ye ikora nayo ibijyanye n’ubwiza igira agaciro ka miliyari $1.2 mu gihe yari ifite umutungo ubarirwa muri miliyoni 900 z’amadorali.

Nyuma yo kugura imigabane no kugirana imikoranire na Kim Kardashian nyiri Coty Inc. Peter Harf yavuze ko ubwiganze n’ubwamamare bwabo mu gihe buzaba bwihuje n’ubwa Kim Kardashian bizatuma bagera kuri byinshi.

Umutungo wa Kim Kardashian urabarirwa muri miliyoni 900 z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .