00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian agiye gutanga ubuhamya mu rubanza rw’abamwibiye mu Bufaransa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 April 2025 saa 07:26
Yasuwe :

Urubanza rw’ubujura bwakorewe Kim Kardashian i Paris mu Bufaransa mu 2016 rwatangiye kuburanishwa nyuma y’imyaka irindwi n’igice bibaye, ndetse uyu mugore ategerejwe mu bazatangamo ubuhamya.

Kugeza ubu abantu 10 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura bagejejwe imbere y’urukiko rwa Paris, aho bashinjwa kwiba no gushimuta. Umwe mu bashinjwaga yamaze kwitaba Imana kuko abakekwaga bari 11.

Kim Kardashian yatewe n’abagizi ba nabi bambaye imyambaro ya polisi, bamufatira mu cyumba cye cya hoteli mu ijoro ryo ku wa 3 Ukwakira 2016, ubwo yari yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week.

Uyu mugore bamusanze mu cyumba cye bamwiba ibikoresho by’agaciro birimo impeta y’isezerano ya diyama ifite agaciro ka miliyoni enye z’amadolari yari yarambitswe na Kanye West wahoze ari umugabo we, hamwe n’indi mirimbo, byose bifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.

Mu bazatanga ubuhamya harimo Yunice Abbas w’imyaka 71, wemeye uruhare rwe muri ubwo bujura, akavuga ko yicuza. Uyu mugabo ndetse yanditse igitabo yise "I Kidnapped Kim Kardashian", ariko avuga ko atari we wahisemo izina ry’iki gitabo.

Abashinzwe iperereza bavuga ko Abbas yatorotse aho icyaha cyabereye n’igare, ariko agatakaza umukufi wa $24.000, waje gutoragurwa n’umuturage bivugwa ko wanawujyanye ku kazi ku munsi wakurikiyeho ariko yaza kumenya iby’ubwo bujura akawushyikiriza polisi.

Undi ushinjwa ni Aomar Ait Khedache, wamenyekanye nka "Old Omar", bivugwa ko ari we wayoboye ubwo bujura. Yandikiye Kim Kardashian ibaruwa yo kumusaba imbabazi, avuga ko yicuza ibyo yakoze.

Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, rukaba ruyobowe n’abacamanza batatu n’abagize inteko y’abacamanza batandatu. Kim Kardashian ategerejwe gutanga ubuhamya ku wa 13 Gicurasi. Uru rubanza ruzasozwa ku wa 23 Gicurasi 2025.

Uru ni rumwe mu manza zikomeye z’ubujura bwakorewe umuntu ku giti cye mu Bufaransa mu myaka mike ishize, rukaba rwarateje impaka nyinshi ku bijyanye n’umutekano w’ibyamamare mu gihe cy’ibirori bikomeye.

Kim Kardashian ni umwe mu bagore bamaze kubaka izina ku Isi
Kim Kardashian agiye gutanga ubuhamya mu rubanza rw’abamwibiye mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .