Uyu mugore wo mujyi wa New Jersey yitwa Dawn Jackson. Yari afungiwe kwica umugabo ashinja kumusambanya ku gahato kuva mu bwana bwe.
Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko cyahawe amakuru y’uko Kim Kardashian yagize uruhare runini ku cyemezo Guverineri wa New Jersey, Phil Murphy, yafashe cyo gukurikirana ikibazo cy’uyu mugore kugira ngo afungurwe.
Ni ikibazo Kim Kardashian amaze imyaka itandatu akurikirana, nyuma y’amabaruwa ateye agahinda yandikiwe n’uyu mugore, amugaragariza ibijyanye n’ikirego cye.
Bivugwa ko Jackson yishe uyu mugabo mu 1999 ndetse avuga ko umwunganizi we yamusabye kwemera icyaha, nubwo uyu mugore agaragaza ko yari yarasambanyijwe kuva mu buto bwe, ariko ntabwo aya makuru yayatanze mu gihe cy’urubanza rwe.
Amabarurwa uyu mugore yandikiye Kim Kardashian ni yo yamukoze ku mutima, ahitamo kwinjira mu kibazo cye. Agiye gufungurwa habura imyaka itanu kugira ngo igihano cye kirangire kuko yari yarakatiwe imyaka 30.
Nubwo Dawn Jackson agiye gufungurwa, azakomeza gucungirwa hafi kugeza ku wa 23 Werurwe 2029 ubwo igifungo yakatiwe kizaba kirangiye.
Kim Kardashian amaze gufasha abantu benshi gufungurwa barimo: Alice Marie Johnson wafunguwe mu 2018 amaze imyaka 22 mu buroko nyuma yo guhamywa ibyaha by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Alice yari yarakatiwe igifungo cya burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!