Ibi uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho yari abajijwe niba koko yaragurishije imodoka ye kubera ubukene, avuga ko abantu badakwiriye kwizera ibintu byose bivugirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Icyo nkunda kubwira abantu ni ukutagendera ku kintu cyose kiri ku mbuga nkoranyambaga, bagendere kuri icyo. Nta kibazo na kimwe cyabaye kuko nta mukinnyi ntahembye, nta n’uwo nirukanye ahubwo ni kwa kundi ushobora nko kugurisha ikintu ukabwira umuntu uti nakigurishije kugira ngo ngire ibyo nkemura. We agahita avuga ati buriya ubwo yatangiye kugurisha ibintu yakennye pe.”
Nubwo inkuru zimugarukaho zikomeje kuba nyinshi, Killaman yavuze ko ntacyo bimutwara kuko uko bamuvuga ariko abantu bamuhanga amaso ku bwinshi. Ati “Nibirire nyine none se wakora iki? N’ubundi bari kumvuga nkarebwa cyane.”
Killaman yavuze ko nubwo adakennye nk’uko babivuga ariko muri sinema yahuye n’igihombo yatewe n’uburwayi amaranye iminsi.
Ati “Maze igihe nararwaye, muganga yansabye kuruhuka bihagije, mbonye ko ninjya mu byo kuruhuka abakozi banjye bagomba guhembwa bizagorana, nahise mbiha abantu babikurikirana ariko byose byarahombye kuko bamaze amezi ane bafata amashusho, ariko nayareba ngasanga rwose nta wa mwimerere wanjye urimo. Mbonye bitari ku rwego nifuzaga mpitamo kutabikoresha."
Uyu mugabo yavuze ko byinshi mu bibazo byavuzwe hagati ye n’abakozi be bamwe, nta byabaye ahubwo ari abantu bagiye babikuririza, icyakora ngo ni inkuru zamusigiye amasomo atandukanye.
Ati “Ikindi ibi bintu bimaze iminsi byanyigishije ni uko abantu baba bashaka ko wikubita hasi bakaguha urw’amenyo, ikindi hari ukuntu najyaga ngira ineza umuntu akambwira ngo nzayisanga imbere ariko simbyumve, ubu nibwo ndi kubona ko ibyiza nakoze biri kungarukira. Biri kunyereka urukundo rw’abafana bari kumpumuriza bari kumba hafi, mpita numva ko umutima mwiza ugomba kwikuba inshuro 1000. Wasanga ari Imana iba yabikoze kugira ngo mbone ko ibyo nakoze nabisarura.”
Uyu mugabo yahakanye amakuru y’uko afite gahunda yo kujya muri Amerika muri iyi minsi.
Ati “Ntabwo ngiye kugenda ariko isaha n’isaha nagenda bibaye ngombwa. Hano ndacyafite amahirwe menshi kandi meza, keretse mbonye ntakibona amaronko mu gihe rero ahari nta kintu njya gukorayo. Ikindi mfite umuryango hano. Nzakorera igihugu cyanjye, ubwo se nk’abo bana bose mba ndi gukoresha si hari byinshi mba nabarinze? Nzakomeza gukorera igihugu cyanjye.”
Killaman yavuze ko urwego abantu bashyizeho ibikomeje kumubaho no kumuvugwaho atari rwo mu by’ukuri ibintu biriho.
Reba zimwe muri filime za Killaman nshya zagiye hanze nyuma y’igihe yari amaze mu kiruhuko kubera uburwayi

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!