Killaman yari afite shene enye za Youtube yanyuzagaho ibihangano bye, mu buryo bumutunguye yagiye kubona abona zose zibwe ndetse na email zari zishamikiyeho yatwawe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nubwo atazi abamwibiye shene, bamuhemukiye kuko ariho yahahiraga mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Batwaye shene zose ubu nta n’imwe iriho, kugeza ubu turi kurwana no kureba ko zakongera kugaruka nubwo bitoroshye kuko bambwiye ko bishobora gutwara iminsi itanu. Ubu nahise mfungura ako ngiye kuba nkoresha kuko sinafunga amaboko ngo ni uko nahemukiwe.”
Killaman ahamya ko mu cyumweru kimwe yabaga asohoye amashusho arenga 30 kuri shene ze za Youtube, bityo ko aricyo cyatumye ahitamo kuba ashinze indi.
Ibi bibaye mu gihe Killaman yari amaze iminsi yemeje ko ubutunzi yakuraga muri sinema bwagabanutse bitewe n’uburwayi.
Ati “Maze igihe nararwaye, muganga yansabye kuruhuka bihagije, mbonye ko ninjya mu byo kuruhuka abakozi banjye bagomba guhembwa bizagorana, nahise mbiha abantu babikurikirana ariko byose byarahombye kuko bamaze amezi ane bafata amashusho, ariko nayareba ngasanga rwose nta wa mwimerere wanjye urimo. Mbonye bitari ku rwego nifuzaga mpitamo kutabikoresha."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!