00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arkidiyosezi ya Kigali yakoze filime y’uruhererekane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Hashize ukwezi kumwe Arikidiyosezi ya Kigali isohoye filime y’uruhererekane yiswe ‘Kanyamibwa Series’, yibanda cyane ku buzima bw’abantu, umuryango, ubuhemu n’ubunyangamugayo bigaragara mu buzima bwa buri munsi.

Ni filime igamije gutambutsa indangagaciro nzima za kimuntu ubukirisitu bwubakiraho. Kugeza ubu hamaze gusohoka uduce dutatu, tuzakomeza gusohoka buri wa kabiri.

Iyi filime ivuga ku mugabo usenga cyane witwa Kanyamibwa ugambanirwa agafungwa azira ubusa kubera undi mugenzi we. Agenda anyura mu bibazo bitandukanye.

Jean-Pierre Rushigajiki, umupadiri bwite wa Arkidiyosezi ya Kigali wananditse iyi filime, yabwiye IGIHE ko iyi filime bayitekereje kubera uburyo muri iki gihe hari gutambutswa kuri Youtube filime nyinshi zibanda ku gusetsa cyane.

Ati “Muri iki gihe, shene za YouTube nyinshi zikunze kwibanda kuri filime zisetsa n’ubuzima mu buryo butandukanye. Umwihariko wa filime yacu ni ukwigisha ubumuntu n’ubunyangamugayo mu bantu. Harimo no gususurutsa abantu bagaseka kuko na byo ntibyibagiranye na gato.”

Akomeza avuga ko iyi filime iziye igihe kuko abantu bo mu myaka yose hari ikintu gikomeye izagenda ibafasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati “Filime ‘Kanyamibwa’ iziye igihe, kuko ari abato cyangwa abakuru bose bakeneye ibintu bibafasha kugira umutima muzima no guhuza iyobokamana n’imibereho ya buri munsi, aho kugira ngo iryo yobokamana ribe nk’umwambaro umuntu akuramo igihe ashakiye.”

Arkidiyosezi ya Kigali ibaye iya mbere mu madiyosezi yo mu Rwanda mu kugira filime yayo ndetse no gukora filime y’iyogezabutumwa.

Padiri Jean-Pierre Rushigajiki avuga ko iri mu mujyo wo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Papa Francis usaba ko iyogezabutumwa rigera mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abantu, rikabasanga mu buzima babayemo rigamije kubamurikira ngo barangamire iyabahanze.

Avuga ko uburyo nk’ubu bw’amashusho n’amajwi bugera ku bantu bose, uhereye ku rubyiruko rukeneye kwigishwa ibyiza mu rwego rwo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza rwiza.

Iyi filime itunganywa na Tuyisenge Jean Claude.Padiri Jean-Pierre Rushigajiki wanditse iyi filime akaba ari na we uyobora ifatwa ry’amashusho ryayo, asanzwe ari umupadri uzwiho ubuhanzi. Ni we wahimbye indirimbo nka ‘Niyeguriye Nyagasani’ yamenyekanye muri Kiliziya Gatolika.

Arikidiyosezi ya Kigali yabaye iya mbere mu Rwanda isohoye filime y’iyogezabutumwa muri Kiliziya
Iyi filime ivuga ku mfuruka zose z'ubuzima bwa buri munsi burimo n'iyobokamana
Iyi filime hamaze gusohoka ibice bitatu ariko Arikidiyosezi ya Kigali iteganya gukora ibice byinshi
Iyi filime irimo ubutumwa butandukanye
Iyi filime yitwa 'Kanyamibwa', ivuga ku buzima bwa buri munsi abantu babamo
Filime yakozwe mu rwego rwo gukomeza gukora iyogezabutumwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .