00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Kigali Up Festival’ mu isura nshya, Gentil Misigaro asanze Davis D na Patient Bizimana i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 July 2022 saa 01:46
Yasuwe :

Mu gihe i Kigali hari kwitegurwa iserukiramuco rya Kigali Up Festival, i Burayi hakomeje gutegurwa ibitaramo by’abahanzi bo mu Rwanda barimo Davis D na Patient Bizimana bamazeyo igihe ndetse na Gentil Misigaro ugiye kubasangayo.

Amakuru mashya ku bitaramo by’abahanzi bo mu Rwnada agaruka ku Iserukiramuco rya Kigali Up, ibitaramo bya Davis D ku mugabane w’u Burayi ndetse n’uruhererekane rw’ibyo Gentil Misigaro agiye kuhakorera.

Mu ruhererekane rw’ibitaramo bitanu Gentil Misigaro agiye gukorera i Burayi, harimo icyo azahuriramo na Patient Bizimana mu Bubiligi ku wa 14 Kanama 2022.

‘Kigali Up Festival’ mu isura y’abize umuziki ku Nyundo

Kigali Up Festival igiye kongera kuba nyuma y’igihe idakorwa kubera impamvu zitandukanye zirimo na Covid-19 igiye kugarukana isura nshya y’abarangije umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Iri serukiramuco riteganyijwe ku wa 6 Kanama 2022, ryatumiwemo abahanzi biganjemo abarangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Igor Mabano, Milly na Karigombe nibo bahanzi bafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda batumiwe mu Iserukiramuco rya Kigali Up rizabera ahitwa Institut Français i Kigali.

Uretse aba bafite amazina asanzwe azwi mu muziki w’u Rwanda, Muligande Jacques uyobora ishuri rya muzika rya Nyundo akaba ari na we utegura iri serukiramuco yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro yifuza kugaragariza Isi izindi mpano zitigeze zimenyekana.

Ati “Hari abahanzi benshi bavuye mu ishuri rya muzika rya Nyundo amazina yabo aramenyekana, ariko hari benshi mutamenye kandi bafite impano zidasanzwe mu muziki. Ndifuza kubamurikira Isi kandi nizeye ubuhanga bwabo.”

Abahanzi biteganyijwe ko bazaririmba mu Iserukiramuco rya Kigali Up barimo; Rsam, Umuriri, Shami, Rsam Choir, Methusela, Jeoy Blake, Shauku Band, Dawidi&Zanidol, Jabo&Nikeza, Fox Makare; Jey, Sha, Abijuru, Lydia, Rsam Percussion, Soso (Inanga).

Abajijwe impamvu uru rutonde rutagiyeho abandi bahanzi bize mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo barimo Okkama, Yverry, Yvanny Mpano, Kenny Sol, Billy Ruzima, n’abandi banyuranye, Muligande yavuze aba bazagaragara mu yandi maserukiramuco ataha.

Ati “Abo uvuze turabazi kandi turavugana umunsi ku wundi, kuri iyi nshuro turifuza kubereka impano nshya mu muziki, ni abanyeshuri banyuze hariya ndetse bafite n’ubushobozi ariko bataragira amahirwe yo kugaragaza icyo bashoboye.”

Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari 20 000Frw ku muntu umwe uzitabia iri serukiramuco ryaherukaga kuba mu 2018 ubwo ryatumiraga Alpha Blondy uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika.

Muligande Jacques utegura Kigali Up Festival yateguje abakunzi b'umuziki iri serukiramuco
Abahanzi bazaririmba mu Iserukiramuco rya Kigali Up biganjemo abanyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo
Hamenyekanye urutonde rw'abahanzi bazaririmba mu Iserukiramuco rya Kigali Up

Davis D akomeje kogoga u Burayi

Davis D uherutse kwerekeza i Burayi mu bitaramo amazemo iminsi, ategerejwe mu gitaramo cye cya kane kizabera mu Mujyi wa Hannover mu Budage.

Byitezwe ko ku wa 30 Nyakanga 2022 ari bwo Davis D azaba ataramira mu Budage, igitaramo cye cya kane nyuma y’ibyabereye i Bruxelles mu Bubiligi, i Nantes n’i Lyon mu Bufaransa.

Ubwo yari arangije ibitaramo byo mu Bubiligi aho yataramiye ku wa 2 Nyakanga 2022 n’i Lyon ku wa 6 Nyakanga 2022, Davis D wari utegerejwe i Nantes, mu Budage no mu bindi bihugu nka Finland byabaye ngombwa ko ahita ataha i Kigali shishi itabona.

Uyu musore wageze i Kigali ku wa 11 Nyakanga 2022 yari amaze kubwirwa ko iminsi yahawe yo kuba abarizwa ku butaka bwo ku Mugabane w’i Burayi yenda kurangira asanga nta bundi buryo bushoboka bwo kuyongeresha butari ukubanza gutaha i Kigali.

Nyuma yo gusaba kongererwa iminsi yo kuba ari i Burayi ndetse akayihabwa mu buryo bwihuse, Davis D yahise asubirayo ndetse akomeza ibitaramo bye aho ku wa 15 Nyakanga 2022 yataramiye i Nantes.

Nyuma y’ibi bitaramo bitatu uyu musore amaze gukorera ku mugabane w’u Burayi ndetse byanagenze neza nk’uko bigaragara mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu ategerejwe i Hannover mu Budage.

Mu kiganiro na IGIHE, Davis D yavuze ko uretse ibi bitaramo bine amaze gutangaza, yiteze n’ibindi byinshi cyane ko abari kubitegura bari mu biganiro n’ubujyanama bwe.

Ati “Hari benshi turi kuvugana, nibaza ko mu minsi mike turi buze kuba dufite gahunda ihamye kuko abari gutegura ibi bitaramo bari kuvugana n’abampagarariye.”

Uyu muhanzi avuga ko ibi bitaramo bikomeje kumufasha guhura n’abafana be biganjemo abatari bakamubonye n’inshuro na rimwe aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.

Ati “Hano ndi kuhagirira ibihe byiza, ndi gutaramira abakunzi banjye biganjemo ababa bataranambona ndirimba mu gitaramo icyo aricyo cyose, ikiri kunshimisha kurushaho ni uko Abanyarwanda batuye hano banyishimira bikomeye.”

Davis D avuga ko hari ibitaramo binyuranye ari guteganya kuva i Burayi akoze, aha akaba yatanze urugero nko ku cyo ateganya gukorera Finland mu minsi iri imbere.

Davis D umaze gukorera ibitaramo bitatu i Burayi agiye gukorera icya kane mu Budage
Hannover mu Budage ni bo batahiwe gutaramirwa na Davis D

Patient Bizimana agiye gutaramana na Gentil Misigaro mu Bubiligi

Patient Bizimana umaze iminsi ari gukorera ibitaramo binyuranye ku Mugabane w’u Burayi, ategerejwe mu Bubiligi mu cyo agiye guhuriramo na Gentil Misigaro.

Ni igitaramo kiri mu mujyo w’ibyo Gentil Misigaro amazemo iminsi muri Canada ndetse anaherutse gutangaza ko agiye gukora bizazenguruka mu Burayi na Amerika.

Ibi bitaramo bizenguruka u Burayi na Amerika, Gentil Misigaro byitezwe ko azabitangirira i Hannover mu Budage kuva ku wa 29-31 Nyakanga 2022.

Ku wa 6 Kanama 2022 uyu muhanzi azataramira i Manchester ave i Burayi nyuma yo gutaramira mu Bubiligi ku wa 14 Kanama 2022.

Nyuma yo kuva i Burayi, Gentil Misigaro azakomereza ibi bitaramo muri Amerika aho azataramira ku wa 20-21 Kanama muri Kentucky naho ku wa 2 Ukwakira 2022 aririmbire mu Mujyi wa Phoenix.

Gentil Misigaro azahurira mu gitaramo cyo mu Bubiligi na Patient Bizimana
Gentil Misigaro ategerejwe ku mugabane w'u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ruhererekane rw'ibitaramo yise 'Amashimwe World Tour'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .