00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Up Festival igarukanye impinduka mu mitegurire

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 July 2022 saa 10:11
Yasuwe :

Iserukiramuco rya Kigali Up ryari rimaze imyaka ine ritaba, rigiye kongera gusubukurwa riha rugari abahanzi biganjemo abafite impano ariko badakunze guhabwa umwanya wo kuzigaragaza.

Iri serukiramuco ryaherukaga kuba mu 2018 ubwo ryatumiraga Alpha Blondy uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika.

Iri serukiramuco ubusanzwe rizwiho guhuza abahanzi nyarwanda bakomeye ndetse n’abo hanze, kuri ubu ryahinduye umuvuno.

Muligande Jacques umuyobozi wa Kigali Up Festival yabwiye IGIHE ko iri serukiramuco rigiye kuba ku wa 6 Kanama 2022 rikazitabirwa n’abahanzi bo mu Rwanda gusa.

Muligande yahishuye ko rizaba ryiganjemo abahanzi banyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo n’abaryigamo bafite impano ariko zitaragaragara.

Ati “Njye ndabizi ku ishuri rya muzika rya Nyundo hari impano zikomeye, yewe hari n’abaharangije bafite ibihangano byiza ariko batajya bahabwa amahirwe yo kugaragara. Turifuza kubaha rugari bakagaragaza impano zabo.”

Uyu mugabo usanzwe unayobora ishuri rya muzika rya Nyundo yahaye ikaze n’undi muhanzi ufite impano ariko ufite inyota yo kuyerekana, icyakora ahamya ko muri benshi bazabegera hazabaho gutoranya abazahabwa umwanya muri iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ubusanzwe ryaberaga mu busitani bwa stade Amahoro ahari kubakwa stade nshya, byitezwe ko rizabera muri Institut Français i Kigali.

Muligande Jacques utegura Kigali Up Festival yateguje abakunzi b'umuziki iri serukiramuco
Abanyempano barimo abize n'abiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo bahawe ikaze muri Kigali Up Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .