00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali na Rubavu ku isonga mu kugira abasore benshi biyandikishije mu irushanwa rya Mr Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Mutarama 2022 saa 11:10
Yasuwe :

Mu gihe habura amasaha make ngo kwiyandikisha mu Irushanwa rya Mr Rwanda birangire, ubuyobozi bwaryo bwatangaje ko Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rubavu ari two duce turi ku isonga mu kugira umubare munini w’abasore biyandikishije.

Ibi ubuyobozi bwa Mr Rwanda bwabigarutseho mu gihe habura amasaha make ngo kwiyandikisha birangire, cyane ko byitezwe ko bisozwa saa Sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022.

Byiringiro Moses uyobora Imanzi Ltd itegura Mr Rwanda yabwiye IGIHE ko abarenga 680 bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa.

Yagize ati “Kugeza ubu abasore 686 bamaze kwiyandikisha, tugiye kwicara turebe abujuje ibisabwa tubandikire tubahe ibibazo bazabidusubize mu buryo bw’amashusho bityo dutoranye abazabasha kwinjira mu mwiherero.”

Uyu musore yavuze ko nubwo batarakora ibarura ariko mu minsi ishize Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rubavu byari ku isonga mu kugira abasore benshi biyandikishije muri Mr Rwanda.

Kugeza ubu uretse imodoka n’icumbi, umusore uzegukana ikamba rya Mr Rwanda azanahabwa internet ya 4G y’umwaka wose idahagarara na telefone nziza iri mu zigezweho. Ibisonga bye na byo bizahabwa internet mu gihe cy’umwaka wose na ‘Router’ yo kwifashisha.

Umusore uzaba yatowe cyane ari na we uzahabwa ikamba rya Mr Popularity mu irushanwa rya Mr Rwanda na we azahabwa igihembo cya internet mu gihe cy’umwaka wose ndetse na telefone.

Uretse abahatanira ikamba bazahembwa n’abakurikira iri rushanwa bazahembwa hagendewe ku buryo batoye abo bashyigikiye.

Buri cyumweru hazajya hahembwa abatoye hifashishijwe internet, batatu ba mbere bakazahabwa 100 GB zo gukoresha mu mezi atatu. Batatu bazajya bahiga abandi mu gutora bakazahembwa telefone yitwa ‘Akeza’ na internet y’umwaka wose.

Byiringiro Moses (uri hagati) yahishuye ko abarenga 680 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa rya Mr Rwanda
Imodoka izahembwa umusore uzegukana ikamba rya Mr Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .