Iki gitaramo kizanamurikirwamo ikinyobwa gishya cya ‘Skol Malt’ kucyinjiramo ni 5000 Frw, buri wese uyishyuye agahabwa amacupa abiri y’ibyo kunywa.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abaraperi barimo Riderman, Bull Dogg, Bushali, Zeotrap, Beat Killer, Nessa,Fireman, Papa Cyangwe, Slum Drip, B-Threy n’abandi benshi.
Ku rundi ruhande iki gitaramo kizaba kiyobowe na MC Kate Gustave afatanyije na Anita Pendo mu gihe aba DJs barimo Kalexx na Smooth Kriminal aribo azaba bavanga imiziki.
Ku rundi ruhande iki gitaramo kizabanzirizwa n’ikindi kigenewe abatumiwe gusa, iki cyo kizanabanzirizwa n’umukino wa Basketball ariko ukinwa n’abakinnyi batatu muri buri kipe.
Abatumiwe muri iki gitaramo bazaba basusurutswa n’abahanzi barimo Kevin Kade na Juno Kizigenza mu gihe imiziki yo izaba ivangwa na DJ Crush afatanyije na Selecta Faba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!