Ni ibirori byari bimaze kumenyerwa aho abantu baba baraye ijoro bizihiza umwaka mushya bahita bakomereza muri ibi birori ugasanga hari n’ushobora kuba amaze iminsi ibiri yishimira ko arangije umwaka neza.
Iki gitaramo cyiswe ‘The First After Party’ byitezwe ko kizabera kuri ‘piscine’ ya Park Inn by Radisson Hotel mu gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2023 guhera saa 6h00 za mu gitondo.
Abazitabira ibi birori bazaba bavangirwa imiziki na DJ Toxxyk mu gihe guhera saa moya za mu gitondo bazatangira guhabwa ifunguro rya mu gitondo.
Kwinjira muri ibi birori bizaba ari ibihumbi 10Frw ku muntu umwe byateguwe ku bufatanye bw’iyi hoteli na Intore Entertainment, sosiyete imaze kubaka izina mu gutegura ibirori bikomeye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!