Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangira ibirori byo guhangana mu njyana ya Hip Hop aho abaraperi bakiri kuzamuka bagera ku icumi bamaze kwiyandikishiriza kuzahatanira imbere y’abakunzi b’iyi njyana.
Ni ibitaramo byiswe ‘Zero tolerance rap battle’ byitezwe kujya bibera muri Camp Kigali kabiri mu kwezi, bikazatangira ku wa 16 Ukwakira 2024 aho kwinjira bizaba ari 5000Frw n’ibihumbi bitatu ku banyeshuri.
Fred Bayingana wamamaye nka Kabarankuru Icon, umuraperi wanateguye iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu afite abagera ku icumi bemeye kwitabira.
Ati “Byibuza abaraperi icumi biganjemo abakizamuka bamaze kwemera kwitabira iki gikorwa, tuzabacamo amakipe abiri ku buryo ariyo azaba ahanganye. Ni igitaramo kizaba gitandukanye n’ibindi ariko ntakubeshye umukunzi wa Hip Hop azataha anyuzwe.”
Uretse abaraperi bazahanganira ku rubyiniro, iki gitaramo byitezwe ko kizanitabirwa n’abasanzwe bakora umuziki barimo Racine, Papa Cyangwe na Ama G The Black.
Ibi bitaramo bizwi nka ‘Rap battles’ bimenyerewe mu bihugu byateye imbere muri iyi njyana, bigahuza abaraperi bahanganye mu rwego rwo guhigana ubutwari imbonankubone.
Ni ibitaramo bivugwa ko byatangijwe mu 1981 ubwo mu Ukuboza umuraperi Kool Moe Dee yahanganaga na Busy Bee Starski.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!