“Kigali Boss Babes’’ yashinzwe muri Mata 2023 yari igizwe na Gashema Sylvie, Bugirimfura Ladouce Muhongayire[Queen Douce], Danis Christelle Igeno Uwase wamamaye nka Christella na Camille Yvette.
Hari kandi Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool byavugwaga ko ariwe uyihagarariye, Ishimwe Alice uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss winjijwemo nyuma, aje abisikana na Isimbi Vestine [Isimbi Model] we wasohotsemo muri Kanama umwaka ushize ubwo hazagamo urunturuntu.
Ni itsinda ryatigishije imbuga nkoranyambaga biratinda ndetse ikimero cy’abagore barigize cyarangazaga benshi, batangira guhozwaho ijisho umunsi ku wundi.
Aba bagore ubwo batangiraga ntabwo icyo bakora cya nyacyo bakigaragazaga, rimwe bavugaga ko ari itsinda ry’abagore b’abanyamafaranga bihurije hamwe ubundi bakumvikana bavuga ko bafite ikiganiro bashaka gutangiza.
Mu bikorwa byose batangiranye ubwo batangizaga itsinda ryabo nta na kimwe cyashyizwe mu bikorwa, igikomeye bakoze ni uguhora bitabira ibitaramo bitandukanye ndetse akenshi babaga bicaye mu myanya y’imbere maze abafite amaso mazima bikaba ibya wa wundi wavuze ngo ‘bene amaguru dore ngurwo urukwavu’. Hari n’abataratinyaga kwita aba bagore itsinda ‘ry’inkundarubyino!’.
Gusa mu mwaka ushize ubwo mu Burengerazuba bw’u Rwanda habaga ibiza byangije byinshi, aba bagore basuye abagizweho ingaruka babaha inkunga. Iki nicyo gikorwa wavuga ko gikomeye bakoze.
Ikindi gikorwa gikomeye bakoze ni icy’igitaramo bateguye cyiswe ‘Black Elegance Party’ cyabaye tariki 29 Ukuboza 2023.
Umwiryane watangiriye kuri Isimbi Model…
Muri Kanama umwaka ushize Isimbi Model yafashe umwanzuro wo kuva muri iri tsinda, asigamo bagenzi be. Icyo gihe amakuru yavugaga ko Isimbi Model yavuye muri iri tsinda, kubera inshingano afite cyane z’urugo cyane ko bagenzi be nta n’umwe muri bo ubana n’umugabo ariko hakiyongeraho n’ikindi cy’uko imikorere ya bagenzi be yabonye atabasha kugendana na yo agahitamo gukuramo ake.
Icyo gihe IGIHE yahawe amakuru y’uko “Ikindi cyamugoye, bagenzi be bashaka gutwika [kwigaragaza cyane mu bikorwa bitandukanye] kandi we ntabwo byamukundira bitewe n’ubuzima bwe bwite. Ni n’umukirisitu ubarizwa mu Muryango Women Foundation Ministries no mu Itorero Noble Family Church, riyoborwa na Apôtre Alice Mignone Kabera, bityo yasanze hari ibikorwa bimwe bya Kigali Boss Babes byagongana n’imyizerere ye.’’
Hari andi makuru yavugaga ko hari n’ibindi bibazo Isimbi Model yagiranye na bagenzi be, ahitamo aho kwiteranya na bo kubavamo bakajya bakorana rimwe na rimwe byabaye ngombwa ariko atari buri gihe.
We mu kiganiro yahaye ISIMBI TV nyuma, yavuze ko yababuriye umwanya, ati “Ntabwo umwanya wari uri kubinyemerera kubera izindi nshingano n’ibingize, ntabwo byari biri kunkundira.’’
Urebye neza ariko ubona ko umwuka wo gusenyuka kwa Kigali Boss Babes[KBB] watangiye mu mwaka ushize, ubwo Isimbi Model yavaga mu itsinda akajya mu bindi bikorwa bye ku giti cye asize bagenzi be, gusa abari basigaye barahanyanyaje ariko bigera aho byanga.
Kigali Boss Babes yabayeho ihagaze ku kaguru kamwe!
N’ubwo yari igizwe n’abagore barenga batanu babiri nibo bari ishyiga ry’inyuma. Aba ni Alliah Cool ndetse na Queen Ladouce ndetse akenshi nibo basunikiraga bagenzi babo mu bikorwa bitandukanye.
Ni mu gihe uwitwa Gashema Sylvie na Camille Yvette bo babaga bahuze bari mu bikorwa by’ubushabitsi basanzwe bakora umunsi ku wundi. Nka Gashema niwe nyiri ‘Bazin De Luxe By Sylvie’ naho mugenzi we Camille Yvette utarakundaga no kugaragara mu bikorwa bya bagenzi be akora ubushabitsi binyuze muri sosiyete yise ‘Camille Enterprises’ na ‘Camille Investment Ltd’.
Naho Christelle na Alice La Boss akenshi babaga bategereje kumenya gahunda za bagenzi babo akaba arizo bakurikiza cyane ko ari nabo bakiri bato barimo.
Mu minsi yashize Kigali Boss Babes yafashe rutemikirere bagiye muri Nigeria. Icyo gihe bavugaga ko bagiye gufata amashusho y’ikiganiro cyabo bavugaga ko cyagombaga kuba kigaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.
Ni mu mujyo w’ibiganiro bashakaga gutangiza byagombaga kujya bica kuri televiziyo bivuga ku buzima bwite bwabo bizwi nka ‘Reality TV Show’. Iki kiganiro bavugaga ko bacyise “Kigali Lifestyle” cyagombaga kuba kigaruka ku buzima bw’i Kigali.
Bavugaga ko iki kiganiro mu byagombaga kugaragaramo harimo ubuzima bw’Abanya-Kigali, ibikorwa bitandukanye, imibanire yabo, ibirori, ibikorwa byo gufasha, abantu bahuye nabo, aho basohokeye n’ibindi.
Ndetse mu mpera z’umwaka ushize agace gato kacyo kagombaga kuba kari ku rubuga rwo muri Afurika y’Epfo rusanzwe ruri mu zikomeye z’Abanyafurika rwitwa ‘Show Max’, rushyirwaho filime zitandukanye ndetse nyinshi mu z’ibyamamare bitandukanye muri Afurika ziriho; mu gihe muri uyu mwaka ibice bimwe by’iki kiganiro byari kuba byatangiye gusakazwa ariko ibyo byose ntibyigeze biba na gato.
IGIHE ifite amakuru ko mu minsi yashize ubwo bajyaga muri Nigeria bafashe agace gato, nyuma bakaza kugaruka i Kigali ibyo bateganyaga gukorerayo batabikoze kubera ubwumvikane buke.
Uwatanze amakuru ati “Ntabwo byakunze ko ibyo batekerezaga gukorerayo byose bikunda. Byagiye bizamo ibibazo ndetse ibiganiro bavuga ko bafashe biragoye ko ubibabajije babikwereka. Ntabwo bagiye bahuza ibintu byinshi, bariya. Hajemo ikintu kijya gusa nk’ihangana hagati yabo ubwabo.’’
Kigali Boss Babes mu marembera?
Hari amakuru yizewe kuri ubu IGIHE ifite avuga ko abagize Kigali Boss Babes bamaze gutandukana burundu ndetse buri umwe akaba yaratangiye gukomeza kwikorera ibyo yari asanzwe akora.
Undi muntu wahaye IGIHE amakuru ati “Guhuza kwa bariya byaranze. Ntabwo bahuje kugeza aho buri wese afashe umwanzuro wo kugenda. Bavugaga ko itsinda ryabo ari nka sosiyete yanditse muri RDB, ariko kugeza ubu bahisemo kuba bayihagaritse. Wenda hari igihe kizagera umwe muri bo cyangwa se bose bongere bashyire ibintu ku murongo basubirane, bakore ibyo bijeje abanyarwanda.’’
Hari andi makuru avuga ko hagati y’aba bagore havutse ubwumvikane ndetse bamwe bagasubiranamo hafi yo kurwana, ariko bikaza guhosha nubwo ubwo bwumvikane buke bwabaye imbarutso yatumye abari bashwanye batongera kuvugana kandi bari inshuti z’akadasohoka.
Nyuma y’uyu mwuka mubi byaragoranye ko bakomeza gukorana itsinda ririmo umwuka mubi bahitamo kuba bahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe. Uretse igitaramo baheruka guhuriramo umwaka ushize aba bagore ntabwo baheruka kugaragara mu bikorwa bahuriyemo bose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!