Imikino ya Basketball yaba mu minsi y’imibyizi cyangwa iya Weekend ntacyo biba bibwiye abakunzi bayo kuko usanga baba bakubise buzuye aho yabereye.
Uyu mukino ukomeje gukurura abanyamujyi nkuko byongeye no kwigaragaza mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeri 2024 ubwo hatangiraga imikino ya ‘BetPawa Playoffs’.
Umukino wa mbere wa kamarampaka ‘BetPawa Playoffs’ warangiye ikipe ya Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 83-71.
Ni umukino warebwe n’abanyamujyi batandukanye barimo ibyamamare by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru b’amazina azwi ndetse n’abandi benshi.
Abakobwa biganjemo abakunze kugaragara mu marushanwa y’ubwiza barimo Bahali Ruth, Irakoze Vanessa na Mugabekazi Queen bari mu bitabiriye uyu mukino.
Mu bandi bitabiriye uyu mukino harimo abahanzi nka Logan Joe na Bruce The 1st, umunyarwenya unaherutse kwiyamamariza kuba depite Muco Samu n’abandi benshi.
Aya makipe ari guhatanira gutanguranwa gutsinda imikino ine mu gihe uwa kabiri, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 13 Nzeri 2024 saa 19:00 muri BK Arena.
Amafoto:Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!